Perezida Obama yabonaniye n’ibyo byamamare muri Whitehouse, mu muhango wo kuvugurura amategeko hagamijwe cyane gushimangira amategeko ahana ibyaha by’ubugizi bwa nabi.

Obama yahuriye muri uwo muhango n’abahanzi nka Alicia Keys, Nick Minaj, Buster Ryhmes, C.Janelle Monae ,J.Cole, Ludacris, Timberland, Khaled n’abandi batandukanye.
Nk’uko bitangazwa na Billboard dukesha iyi nkuru, ngo impamvu yo gutoranya abo bahanzi ni uko aribo babasha kugeza ubutumwa ku mbaga nyamwinshi bityo icyo bavuzemo kigasakara hirya no hino ku isi.

Icyo kwishimira ngo ni uko aba bose batumiwe nta kiguzi,Kubera ko ari umusanzu biyumvamo wo guteza imbere igihugu cyabo.
Umugambi wabo ngo ni umwe wo gushishikariza ababyiruka ko nta cyiza cyo kuvusha amaraso.

Uretse abo bahanzi, hagaragaye kandi n’abandi benshi bafite aho bahuriye no kubaka ejo hazaza h’Abanyamerika ibikorwa by’urugomo bigacika burundu.
Ibi byabaye, hari hashize iminsi mike havugwa iyicwa ry’abirabura, ababikurikiranira hafi bakavuga ko ari ivanguraruhu rigikomeje kugaragara ku mugabane wa Amerika.
Mu ndirimbo bagiye baririmbira aho, Abahanzi bose bagiye bagaruka ku magambo agaragaza ingaruka mbi z’irondaruhu by’umwihariko hakaba hari bagenzi babo bagiye bafungwa bashinjwa ibyaha nk’ibyo by’ikoresha ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty/Bwiza.Com


