Nyuma y’iminsi 3 imodoka iturikiye mu mujyi wa Bukavu abantu batatu bakahasiga ubuzima, kugeza ubu ntiharamenyekana icyaturikije iyo modoka mu by’ukuri kuri ariko abayobozi bo muri Bukavu mu byo bakeka ngo nta terabwoba ririmo nubwo benshi ari ryo baketse.
Kuri uyu wa Gatanu ushize tariki 15 Mata mu masaha ya ninjoro, i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abantu batatu bapfiriye mu modoka bari barimo. Abantu batambukaga bavuga ko bumvise ikintu giturika ibirahuri by’imodoka bigahita bishwanyagurika nk’uko umunyamakuru, Elysée Musalia, ukorera muri Kivu y’Amajyepfo wavuganye na Jeune Afrique yavuze.
Nyuma y’iminsi itatu ibi bibaye, iperereza ririmo gukorwa nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi i Bukavu avuga. Ariko ku ruhande rw’abayobozi b’abanyapolitiki, ikijyanye n’iterabwoba cyo cyavanywe mu byo bakeka.
Nk’uko yabitangaje mu nama y’umutekano y’intara yateranye umunsi umwe nyuma y’iryo turika ry’imodoka kuwa 16 Mata, umujyanama w’umuyobozi w’umujyi yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma bemeza ko kiriya cyari igitero cy’iterabwoba.

Ese icyaturitse cyari grenade cyangwa cyari bombe ?
Nyuma yo guturika kw’iyo modoka, leta yahise yohereza itsinda ry’impuguke z’abapolisi ahabereye ibyo bintu. Kugeza ubu, raporo za mbere zohererejwe guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ntizigaragaramo ko icyaturikije imodoka cyayitewemo giturutse inyuma kuko ngo icyayiturikije cyari kiyirimo nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende.
Lambert Mende yagize ati: “Dutegereje imyanzuro ya polisi izohererezwa minisiteri y’ubutabera. Izagaragaza icyateye iturika: Ubwo tuzamenya niba yari grenade cyangwa bombe” .
Ku murongo wa telephone, Marcellin Cishambo, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, we yavuze ko icyaturitse gishobora kuba ari n’igisasu cy’igikorana bakoresha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Biteganyijwe ko ibya mbere biva mu iperereza bishyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


