Kuri ambasade ya Amerika haturikirijwe igisasu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere ahagana ku isaha ya 09h45 nibwo muri Afghanistan ikihebe (Taliban) cyiturikirijeho igisasu abagera ku 8 barakomereka bikomeye abandi bahasiga ubuzima.
Josh Smith umwe mu batangabuhamya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yumvishe iturika ridasanzwe ahagana mu gace ka Kabul gaherereyemo inyubako ya Perezida n’abandi bayobozi bakomeye.
Yagize ati: “aba biyahuzi bari bagamije kurimbura ibiro bishinzwe umutekano n’iperereza ariko batibagiwe guhitana abayobozi batuye muri ako gace”.
Nk’uko Ashraf Ghan, Perezida wa Afghanistan yagize icyo abitangazaho, yavuze ko umubare w’abapfuye utaramenyekana neza ariko abakomeretse bagera ku 8.
Amakuru atangwa na Polisi muri icyo gihugu ivuga ko uyu mwiyahuzi, yari agamije kurimbura ibiro bishinzwe umutekano muri Afghanistan (NDS).
Umuvugizi w’ibitaro abakomeretse bajyanwemo, yavuze ko ibitaro bimaze kwakira inkomere zigera ku 8 ariko bakaba biteguye kwakira abandi bagizweho ingaruka n’icyo gisasu.
Ambasade ya Amerika, ivuga ko itagizweho ingaraka kuri iryo turika nubwo ryabereye hafi yayo.
Agatsiko katurutsemo uwo mutaribani w’umwiyahuzi, gatangaza ko kiteguye kugaba ibindi bitero ,ariko leta ikavuga ko yiteguye kuganira nako gatsiko, mu rwego rwo kugarura amahoro.
Nk’uko Express ibivuga, ngo Kuba uyu mwiyahuzi yaturikirije icyo gisasu iruhande rwa Ambasade ya Amerika, byabaye ikimenyetso cy’uko igihe runaka hashobora guterwa ikindi ariko birinze kugira byinshi batangaza.
amabss
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *