Muri Uganda nta kindi kirimo kuvugwa, usibye intambara y’amagambo hagati ya Pallaso na Sheebah nyuma y’uko uyu muhanzikazi yivugiye ko atajya mu rukundo n’uyu musore .
Mu gihe abafana bari batesheje umutwe Sheebah bamusaba ko yahishura ibirimo kunugwanugwa ko yaba ari mu rukundo na Pallaso, yabisobanuye ashize amanga avuga ko bitashoboka.

Mu magambo asesereza yavuze ko Pallaso akiri agahungu gato, ataragira ubushobozi bwo kwita ku bakobwa, kandi ko agikeneye amahugurwa y’uko batereta, bitaba ibyo nta mukunzi bashobora kurambana.
Nyuma y’indirimbo yashyize hanze humvikanamo amagambo y’urukundo, Sheba yabajijwe niba ataravugaga Pallaso Yagize atil“ iyo ndirimbo sinigeze mvugamo Pallaso, birashoboka ko navugaga umugabo twakundanye n’undi muntu nanga.Pallaso ntari mu bo twakundanye, ni agahugu kakiri gato Sinshobora, sinzanigera kundana na we.”
Nk’uko BigEye ibivuga, ngo Pallaso ntiyaripfanye kuko nawe yasohoye indirimbo “Bagwamu” bivugwa ko yabwiriragamo uyu muhanzikazi n’itsinda abarizwamo rya TNS abacyurira.
Ubusanzwe Sheebah na Pallaso nta kibazo na gito bari bafitanye, uko gukimbirana bije nyuma y’uko Pallaso yari amaze iminsi yigamba ko ari mu rukundo na Karungi.
Ubwo buri umwe yasohoraga indirimbo yibasira mu genzi we mu magambo aseserezanya ariko by’akarusho Sheebah yamwibasiye bivugwa ko yanamukurugutuye, niho guterana amagambo byaturutse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


