Abaturage b’Akarere ka Ruhango n’Abanyarwanda muri rusange barahamagarirwa gukangukira kumenya amahirwe yose ahari yo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East African Community) no kuyabyaza umusaruro.
Babikanguriwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2016 mu nama abahagariye inzego zinyuranye muri kano Karere bagiranye n’Itsinda ry’abasenateri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’umutekano muri Sena y’u Rwanda.

Nk’uko Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri RUGEMA Michel, ari na we wari uyoboye iri tsinda yabivuze, ngo urugendo rwabo mu Karere ka Ruhango ruri muri ganunda y’iyi Komisiyo yo kuganira n’abaturage mu mpande zitandukanye z’Igihugu. Ngo ibi biganiro bigamije kumenya muri rusange icyo Abanyarwanda bazi ku Muryango w’Afurika y’iburasirazuba, inyungu bawubonamo, icyo bakora kugira ngo babyaze umusaruro ufatika amahirwe awurimo, n’ibibazo bashobora kuba babona muri uyu muryango. Ngo ni n’umwanya wo gukangurira abanyarwanda kudapfusha ubusa ayo mahirwe.
Senateri RUGEMA ati: “Turashaka kureba uko mubyaza umusaruro amahirwe uyu muryango utanga kugira ngo dukore impinduka mu buzima bwacu.”
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro bahamya ko hari inyungu babashije kubona babikesha kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Uwimana Chrisostome ni Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere. Avuga ko mu myaka ya 2011-2012 yize muri Kaminuza y’i Kabale muri Uganda yishyura amafaranga y’Ishuri angana n’ayo abenegihugu bishyuraga.
Nyamara ngo byabanje kuruhanya, kuko abatari abenegihugu babanje kwishyuzwa amafaranga menshi ugereranyije n’abenegihugu. Ngo nyuma yo kugeza icyo kibazo kuri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, ikibazo cyakemutse vuba na bwangu.
Kagabo Mansuet na we ni Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, akaba n’Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (Eclole Secondaire de Kigoma-ESEKI). Avuga ko hari byinshi abona Abanyarwanda bigiye ku baturanyi bo muri EAC.
Ngo mu gihe u Rwanda rumaze rwitabira amarushanwa y’imikino inyuranye ahuza amashuri yisumbuye mu bihugu bigize uyu muryango, bimaze kugaragara ko abana b’Abanyarwanda bagenda bongera ishyaka n’ubushobozi mu guhiganwa, kuko batangiye barushwa cyane, ubu bakaba batahukana ibihembo bitari bike.
Usengumuremyi Jean Marie arikorera. Yemeza ko kugeza mu Rwanda ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bikanyuzwa mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bisigaye byihuta, kuko inzitizi nyinshi zakuweho.
Nubwo bwose bimeze bityo, ibi biganiro byagaragaje ko abanyarwanda batarabasha kubyaza umusaruro ufatika amahirwe yo kuba u Rwanda ruri muri EAC. Ibi ngo biva ku myumvire ya benshi yo kuguma hamwe, kudatembera no kutagira amatsiko yo kumenya uko ahandi bakora no kubigiraho, cyangwa se ngo bagerageze gutwara ahandi ibyo dufite ariko bo badafite kandi babikeneye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, MBABAZI Franà§ois Xavier yashimye iki kiganiro, avuga ko ari ingirakamaro cyane, yemeza ko gifite uruhare rukomeye mu guhumura ubwenge no guhindura imyumvire. Ati “ Twajyaga twumva ibivugwa kuri uyu muryango ariko bikarangirira aho. Ariko ubu turumva tugiye gukora gahunda zihariye zo kuganira kuri aya mahirwe dukura muri EAC.”
Akomeza agira ati “Nibiba na ngombwa tuziyambaza Minisiteri, tunashake abantu bateye intambwe, batangiye gukorera iyongiyo (Tanzaniya, Kenya na Uganda) baturutse mu Rwanda […] batubwire inzira banyuze bagatangira gukora no kubyaza umusaruro amahirwe duhabwa no kuba muri EAC”.
Itsinda ryasuye Akarere ka Ruhango rigizwe n’abasenateri batatu ari bo: Senateri RUGEMA Michel, Senateri BISHAGARA Kagoyire Thérèse, na Senateri UYISENGA Charles nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
Baganiriye n’abahagarariye inzego zinyuranye mu mirenge ya Kinazi na Ruhango. Barimo abakuru b’imidugudu, abagize inzego z’abagore n’urubyiruko mu tugali n’imirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali, abajyanama muri Njyanama z’imirenge, abahagarariye abikorera, ndetse n’abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



