Icyamamare mu ruhando rwa Cinema muri Tanzania, Wema Sepetu nyuma kuva muri gereza, ubu arembeye mu bitaro byo muri iki gihugu kuva ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, ngo Sepetu umaze ukwezi afunguwe yajyanwe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko muke w’amaraso.
Uyu mukobwa wigeze kuba Nyampinga wa Tanzania mu 2006, niwe witangarije ko yagize ikibazo cy’ubu burwayi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, agira ati “Nta kumererwa neza uyu munsi,…nagize umuvuduko muke w’amaraso…”.
Wema Sepetu ni umunyamideli akaba n’umukinnyi wa Filimi, yakunze kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kubera gukundana n’ibymamare bitandukanye birimo Diamond n’abandi.


