Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2016 ryagejeje kuri Minisitiri w’Intebe ubusabe bwaryo bw’uko habaho amavugurura mu mategeko agenga amatora n’agenga amashyaka ya politiki mu Rwanda.
Ubu busabe buje bukurikira ubundi nk’ubu ubwagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko kuwa 10 Gashyantare 2016. Green party ikaba ivuga ko yanagiriwe inama kuwa 10 Werurwe, yo gushaka umudepite wageza iki kibazo ku nteko cyangwa gusaba inteko kwiga kuri iki kibazo nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 88 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
DGPR has Submitted Demands for Political and Electoral Reforms to the Rwandan Prime Minister | https://t.co/nToDJfIUbD
– Frank Habineza (@habinef) April 19, 2016
DGPR ivuga ko abadepite bose yabashije kwegera banze bagafata icyemezo cyo gusaba Minisitiri w’Intebe nk’umukuru w’ibikorwa bya guverinoma ngo hashakishwe igisubizo kuri iki kibazo bise icy’ingenzi mbere y’uko amatora ateganyijwe mu mwaka utaha aba.
Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije (DGPR) kandi ngo ryari ryarandikiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuwa 02 Ukuboza 2014 ribona igisubizo kuwa 10 Ukuboza 2014, ariko kitasubije ibibazo byose ishyaka ryari ryagaragaje.

Bimwe mu byo ishyaka DPGR risaba harimo ko hashyirwaho itegeko ribuza abayobozi batorewe imirimo ya leta kuba abayobozi b’imitwe ya politiki ku rwego rw’intara, uturere, imirenge no ku zindi nzego z’umuyobozi.
Rirasaba kandi ko abanyamakuru bahabwa uburenganzira bwo kujya batangaza ibyavuye mu matora nyuma yo gutangazwa n’abayobozi bashinzwe amatora ahatorerwa hose, rikanasaba ko indorerezi z’amatora zakwemererwa kujya zigenzura ahatorerwa hose, ndetse n’uko amatora yajya akorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kugirango ibizajya biyavamo birusheho kwizerwa.
Ikindi gikomeye iri shyaka ryakomeje gusaba n’uko itegeko rigenga amatora ryavugururwa amashyaka ya politiki akajya ahabwa mbere inkunga leta iyaha iyafasha mu kwiyamamaza aho kuyahabwa ari uko bagize byibuze amajwi 5% nyuma y’amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns.@bwiza.com


