Nyuma yo gutabwa muri yombi, Pasiteri Mboro ari mu myiteguro yo kujya mu ijuru ku nshuro ya 2

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize iminsi mike Pasteri Paseka Motsoenenga uzwi ku izina rya Mboro atawe muri yombi azira kurya imitsi y’abayoboke be, ubu ikivugwa n’uko ari mu myiteguro yo kujya mu ijuru ku nshuro ya 2.
Uyu mushumba uvuga ko arimo kwitegura uruzinduko rukomeye agiye kugirira mu ijuru, ngo si ubwa mbere yaba agiye kujyayo kuko no mu gihe gishize yagiyeyo ndetse abasha kuganira na Yesu umwana w’Imana.
Mboro
Nk’uko bitangazwa na The Southern Daily, ngo yatangaje ko ubwo aherutse mu ijuru yahafotoye na Telefoni ngendanwa ndetse n’ayo mafoto ayagurisha amafaranga atari make anayanyanyagiza ku mbuga nkoranyambaga.
Nyamara ku bw’ibyago ngo nyuma yo gushyira hanze amafoto yafotoye mu ijuru, umuhanuzi Mboro yibwe Telefoni ye ubwo yari ahogerezwa imodoka, ariko icyamubabaje ni uko atari yagashyize hanze amafoto yandi yari yasigaye.
Kuri iki Cyumweru atangaza ibi, mu materaniro yari yabereye munsi y’igiti, Pasiteri yavuze ko mu gihe yitegura gusubira mu ijuru vuba, ngo mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’amafoto ngo azitwaza Computer inafata amashusho.
N’ubwo imyiteguro irimbanyije, igitangaje ngo nuko abazabasha kureba icyo gikorwa cyo kuguruka ajya mu ijuru ari uko bagomba kuba bamaze kwishyura nibura amafaranga 9000 akoreshwa muri Afurika y’Epfo.
Uyu mushumba kimwe n’abandi muri Afurika y’Epfo ngo bisa naho insengero bamaze kuzigira imishinga ibyara inyungu by’umwihariko Mboro we ashinjwa kurya imitungo y’abayoboke be.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *