Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi hamwe na Vital Kamerhe, umuyobozi mukuru muri Perezidansi y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, bitabiriye inama yo kunga u Rwanda na Uganda, muri Angola.
Ni inama yitabirwa n’u Rwanda na Uganda, ibihugu bitabanye neza muri iki gihe, hamwe na Angola ifatanyije na RDC nk’ibihugu bibiri biri mu nzira yo kubyunga ku bw’inyungu z’akarere muri rusange.
Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko Vital Kamerhe wagizwe Umuyobozi mu biro bya Perezida, yajyanye na sebuja, Felix Tshisekedi muri iyi nama.
Mu Nyakanga, abayobozi b’ibi bihugu Bine nabwo bahuriye muri Angola, Museveni wa Uganda, Kagame w’u Rwanda, Joà£o Lourenà§o wa Angola na Tshisekedi wa RDC.
Inama ngo yanzuwe bemeranyije “Guha agaciro igisubizo ku bwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda, mu buryo bw’amahoro binyuze mu nzira z’ibiganiro no mu mwuka wa kivandimwe n’ubufatanye bwa kinyafurika”.
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kabiri, iyobowe na Joà£o Lourenà§o afatanyije na Félix Tshisekedi, barimo kunga u Rwanda na Uganda.
Perezida Joà£o Lourenà§o na mugenzi we, Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, bagaragaye i Kinshasa ku wa 31 Gicurasi 2019, mu nama yabahuje bigira hamwe ibirebana n’ubufatanye mu karere n’umutekano.


