Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco kigiye gukora ubushakashatsi ku cyaba gitera ubuzererezi mu Rwanda, mu gihe 20% by’abagororwa ngo basubira inyuma bakabusubiramo.
Ubu bushakashatsi bugiye gukorwa mu gihe usanga mu bice bitandukanye by’igihugu hari abana b’inzererezi, bamwe batangaza ko biyemeje kuba muri ubu buzima kubera ubupfubyi, ubukene bwo mu miryango, amakimbirane y’ababyeyi babo,….
Mu mujyi wa Kigali, mu masaha y’amanwa bamwe muri aba bana ntabwo bigaragaza bitewe n’uko baba batinya ko inzego z’umutekano zibafata, baba bihinze muri za ruhurura bo bita Inganyi, bwatangira kwira bagatangira gusohokamo.
Usanga bafite uducupa barimo kugenda bakururamo umwuka, baba badushyizemo icyo bita Tineli cyangwa se kole. Uyu RBA dukesha iyi nkuru, yamusanze mu mujyi ahazwi nka Down Town, yagize ati “Iyi bayita Basiko, ni Tineri, tuyikura Nyabugogo”.
Uyu arasobanura ko atazi n’aho ababyeyi be baba, ati “Ababyeyi banjye sinzi aho baba, navutse mfitwe n’umwe, na we asubira inyuma antera nyogokuru, ubwo ni uko nguko, ni ibyo navukuyemo. Umwe numva ngo atuye Nyacyonga niho yifitiye undi mugore”.
Aba bana ntabwo bashobora kukwemerera ko mujyana aho barara, ngo ni ibanga ryabo. “Urumva mbikubwiye naba ndaburije bagenzi banjye kuko ejobundi mu gitondo polisi yavuze ko za mbwa zisaka arizo zizajya zinjira zikajya kubakuramo, none urumva nagutangariza iki ahongaho?
Hari n’abafite imyaka isaga 20, bavuga ko bagiye bajyanwa mu bigo ngororamuco ariko bavayo bagasubira muri ubu buzima. Ati “Njyewe mfite imyaka 24, nkaba mazemo imyaka 20, muri iyi myaka Leta yanjyanye mu bigo byinshi birimo Gitagata, ibya Rwamagana, Kanombe,…Ariko kubera kole nanywaga muri make sinjya mbeshya”.
Undi, ati “Hari abo bagorora pe ari umwana wumva noneho ka gatima karehareha ugasanga,…. reka nguhe urugero, nkanjye ndataha ariko nkaza nkinywera ayo mafege [itabi] n’iyo miriro nkongera nkigira mu rugo”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Bosenibamwe Aime avuga ko 20% bagororwa nyuma bakongera gusubira mu buzererezi, gusa ngo hagiye gukorwa ubushakashatsi harebwa ikibitera.
Ati “Muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka yasohotse, tugiye gukora ubushakashatsi bwimbitse buzatwereka imiterere y’ubuzererezi mu Rwanda, impamvu zibitera n’imiti ishoboka ngo duhangane n’iki kibazo n’igihe byafata”.
Akomeza avuga ko bitarenze mu kwezi kwa Kabiri umwaka utaha ishusho y’ubuzererezi mu Rwanda izaba ifitwe.
Â


