Anita Pendo wari watangaje ko ashaka umusore bakundana, yasohoye irindi tangazo

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru nibwo umushyushyarugamba Anita Pendo yatangaje ko nyuma yo gukundana n’abasore 3 bose bakajyenda batandukana ntacyo bagezeho, ko aho bigeze yifuza umusore bakundana ufite gahunda yazabageza mu rwabo.
Iyi nkuru yagiye icicikana mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu, ariko Anita yabazwa kugira icyo asubiza ku bitekerezo byatangwaga n’abasore bamushaka akanuma.
anit
Abicishije ku rukura rwe rwa Facebook mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama 2015, Anita Pendo yasabye abasore bamushakaga ko baba barekeye aho kumwoherereza ubutuma ko uwongera kubumwoherereza baserera.
Yagize ati: “Official announcement; basaza ntimwongere kunyoherereza izo messages zimbaza niba nshaka umugabo, uwongera turaserera mbaye bibamenyesheje, umwanya w’amatangazo urarangiye”.
New Picture
Anita yari yatangaje ko ashaka umusore bakundana wujuje ibi bikurikira: “Nshaka umusore ufite gahunda yo kubaka ngahindura ubuzima […] Nifuza umusore ukunda Imana, kuko nemera ko ariyo ya mbere mu buzima, unkunda kandi umpa keya (care), uzi gukora cyangwa akunda akazi.”
Anita yatangaje ko ashaka undi musore bafatanya urugamba rw’urukundo nyuma yo gukunda n’absore batandukanye bagatana ntacyo bagezeho gifatika cyo kuba barushinja, abo basore twavuga nka Bac T, Nizzo wo muri Urban Boyz ndetse na Producer David.
aniy
Anita Pendo ni umwe mu banyamakuru bagiye bakora kuri radiyo zitandukanye zo mu Rwanda kandi bagakundwa, ubu akaba ageze kuri Magic FM, by’umwihariko uyu mukobwa akaba afite impano yagaragariye buri wese mu mwuga w’ubushyushyarugamba.
Ubutumwa bwagiye butangwa n’abasore batandukanye:
New Picture (3)
New Picture (1)
New Picture (2)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *