Perezida Kagame na Museveni bemeranyije ku nzira nshya yo gukemura ibibazo bihari

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko inzira nshya yo gukurikira yemeranyijweho hagati ye na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni mu rwego rwo kurangiza umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Ni mu kiganiro kigufi n’itangazamakuru nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati y’abayobozi bombi I Luanda muri Angola.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Kanama nibwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni bashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) arebana n’ubufatanye bw’akarere n’umutekano.

Aya masezerano umwe mu badipolomate bo ku rwego rwo hejuru yafashe nk’”Amasezerano y’Ubucuti” ni amwe mu mugambi mugari wo kongera kumvikanisha ibihugu byombi bimaze igihe bitarebana neza.

Ni amsezerano yahgarikiwe na Perezida wa Angola, Joao Lourenco, yari yanatumiwemo Denis Sassou Nguesso wa Congo na Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nama ngufi bagiranye, abayobozi baganiriye ku bibazo bitandukanye birebana n’umuutekano w’akarere n’impamvu zateye ifungwa ry’umupaka uhuza Uganda n’u Rwanda muri Werurwe.

Nyuma yo kubonana, Perezida Kagame mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko inzira nshya yo gukurikira yemeranyijweho n’abayobozi.

Yagize ati: “ Twabonye umwanya wo kuganira byagutse kandi birambuye ku bibazo byinshi nk’uko twabyumvaga….aho amasezerano twagezeho uyu munsi asobanura inzira yo gukurikira mu gihe dukomeje kugerageza gukemura iki kibaz o.”

Yongeyeho ko yumva bitagoye gukemura ibibazo byinshi byavutse, ariko akomeza agira ati: “ Bishobora gufata igihe gito kumvikana ariko ndatekereza twaravuye kure .”

Chimpreports dukesha iyi nkuru irakomeza ivuga ko Perezida Kagame yanemeje ko abayobozi bombi bemeranyije kongera gufungura umupaka wa Gatuna kubwa business hagati y’abaturanyi bombi ukongera ugakora bisanzwe.

Yagize ati: “ Iyo uremye ikibazo ku bantu ku kwambuka umupaka uva ku ruhande rumwe ujya ku rundi, ubwo uba wafunze umupaka ku bantu n’ibintu. Amasezerano y’ubwumvikane yitaye kuri ibi bibazo mu buryo busobanutse kandi ndatekereza tugomba kuba duhitamo icyo dushyira mu bikorwa n’icyo tudakora .”

ECfg6 0X4AEkpKV

Ikindi kibazo u Rwanda rwazamuye muri iyi nama n’uko Uganda yafungiye amayira bimwe mu bicuruzwa byarwo byerekeza I Mombasa.

Banaganiriye kandi ku kuba Uganda ifasha abarwanya u Rwanda gutoreza abarwanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo bazakureho ubutegetsi.

Perezida Kagame ngo akaba yagaragaje ubushake bwo kubahiriza ibyo biyemeje, anahamagarira mugenzi we wa Uganda kubikora gutyo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *