Ambasade y’u Rwanda i Lusaka muri Zambia irashimira igipolisi cy’iki gihugu ku bikorwa iri gukora byo guhashya abaturage bibasiye abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda babasahura utwabo.
Ushinzwe ibikorwa muri iyi ambasade, Abel Buhungu, yavuze ko ambasade y’u Rwanda inyuzwe n’ibikorwa by’igipolisi cya Zambia.

Buhungu yagize ati: “Tunejejwe no gutabara byihuse kwa polisi ku bitero bigaragara ko byibasiye abanyagihugu bacu ndetse n’imitungo yabo. Tunyuzwe kandi no kuba hongerewe abapolisi no bice bitakozweho ejo hashize”.
Bwana Buhungu yahamagariye Abanyarwanda baba muri Zambia kwigengesera ndetse bakihangana mu gihe ubuyobozi bw’igihugu bugerageza gukemura iki kibazo.
Abanyarwanda barenga 20 baba Zambia bo bamaze no guhungira muri ambasade ngo ibarinde nyuma yo kumenya ko bibasiwe cyane mu bikorwa byibasiye abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda, Abarundi, Abakongomani n’Abahinde.
Hagati aho nk’uko iyi nkuru dukesha Lusaka Times ikomeza ivuga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi riravuga ko ribabajwe n’ibitero biri kugabwa ku banyamahanga, barimo n’impunzi n’abahoze ari impunzi I Lusaka.

Uhagarariye HCR muri Zambia, Laura Lo Castro nawe yashimiye uko ubuyobozi na polisi bya Zambia biri guhangana n’iki kibazo bagerageza guhosha ubu bugizi bwa nabi, anabasaba gukomeza bakagarura ituze mu bice byibasiwe cyane hagakorwa n’ibishoboka abapolisi bakarinda abantu bose harimo n’abanyamahanga n’impunzi.
Hagati aho na none, kuri uyu wa Kabiri igipolisi cyataye muri yombi abantu 11 bakekwaho ibikorwa by’ubwicanyi binyuze mu marozi akaba ari nabyo byateje kwibasira abanyamahanga muri iki gihugu.
Bivugwa ko abantu batandatu bishwe bakajugunywa mu bice bitandukanye bya Lusaka ibice bimwe na bimwe by’imibiri ntabyo bafite hagakekwa ko byaciwe ngo bikoreshwe mu migenzo ya gipfumu.
Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu wa Zambia, Davies Mwila wageze ku maduka amwe yasahuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, yabwiye abanyamakuru ko igipolisi kuri ubu gifite abantu 11 bakekwaho ibikorwa by’amarozi bifitanye isano n’ubwicanyi bw’abo bantu batandatu.

Mwila ariko ntiyasobanuye niba muri abo bantu bafashwe hari abanyamahanga barimo, ahubwo yagize ati: “Ik’ingenzi nuko aba ari abakekwa, baba Abanyazambiya cyangwa abanyamahanga bari gufasha mu iperereza”.
Yahishuye kandi ko abaturage 254 nabo bamaze gutabwa muri yombi bazira kugira uruhare mu iyi myivumbagatanyo yibasira abanyamahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




