Ntituzigera turekera Gambia mu maboko y’imbwa — Yahya Jammeh

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yahya jammeh wa Gambia yagiriye inama abaturage be yo kutazashukwa n’abatifuriza Afurika iterambere, ashimangira ko Gambia izakomeza kuba igihugu cy’amahoro.

Ibi perezida Jammeh akaba yabibwiye abanyamakuru ubwo yari yururutse indege akubutse mu gihugu cya Turkiya, aho yari yitabiriye inama ya 13 ya OIC (Organisation of Islamic Cooperation).

521104606
Perezida Jammeh imbere wambaye umweru mu nama ya OIC

Yahya Jammeh utorohewe kuva mu cyumweru gishize n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ashinja ibihugu by’ibihangange kuba inyuma y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Hari igihugu yakomojeho ariko atavuze mu izina ngo kimaze imyaka 21 nta n’ibihumbi 50 $ cyari cyaha Gambia.

Yagize ati: “Barashaka kutubwira demokarasi mu gihe bica abantu bari mu birometero birenga ibihumbi 20 uvuye iwabo bavuga ko ari ikibazo ku mutekano w’igihugu.. Ntitugomba kurekera umutekano w’igihugu cyacu mu maboko y’imbwa; ibi ntabwo bizaba.”

Yahya-Jammeh

Kuva yagera ku butegetsi mu 1994 nk’uko iyi nkuru dukesha Oeil d’Afrique ikomeza ivuga, perezida Yahya Jammeh avuga ko yabashije kugeza Gambia ku iterambere nta nkunga igaragara y’igihugu cyo hanze ahawe.

Iyi nkuru isoza ivuga ko nta gushidikanya igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyanenze bikomeye ukuntu leta yakoresheje imbaraga z’umurengera mu gutatanya abigaragambyaga mu mahoro, kiri mubyo Jammeh yashakaga kuvuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *