Umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ya ‘The Super Talent Record’, Minani Moise, uzwi ku izina rya Moses, avuga ko yiyemeje gufasha abahanzi bafite impano byâumwihariko bakizamuka.
Ni muri urwo rwego yateguye amarushanwa yise âMoses Promotion-Rebel Competitionâ aho umuhanza azajya ajya ku rubyiniro akaririmba, abo abakemurampaka bemeje nkâabatsinze akazajya abakorera indirimbo ku buntu.
Aganira na Bwiza.com, yagize ati âRizaba ari irushanwa, abahanzi biyandikishije bazahiganwa, batanu ba mbere tuzajya tubakorera indirimbo (Audio & Video) ku buntu ariko impano zabo zijye ahabonaâ.
Yakomeje avuga ko nâabandi batakwitinya, ati âNâabandi ntibitinye kuko umuhanzi wese uzaba yiyandikishije akitabira irushanwa yemerewe kuzajya aza tukamukorera indirimbo akagabanyirizwaho 50% ku giciro cyagenweâ.
Ashimangira ko hari abahanzi benshi bafite impano ariko usanga zitagaragara kubera ubushobozi buke cyangwa se kutagira ababafasha kuzizamura.
Ati âNta muhanzi twaheje muri iri rushanwa ariko byâumwihariko promotion yacu igambiriye kuzamura abahanzi bafite impano ariko zitarimo kugaragara hanzeâ.
Iri rushanwa rizaba ku wa 28 Kanama 2019, Kimisagara muri CafĂ© des amis hafi yâahakorera studio âThe Super Talent Record.

Â
Â


