Urutonde rw’abasirikare bishwe n’abagezwe amajanja mu gisirikare cy’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho perezida Nkurunziza atangarije ko agiye kongera kwiyamamaza kuri manda ya 3 nibwo imvururu zatangiye mu Burundi, abantu bicwa abandi bagahunga ari nabyo byabaye intandaro yo gucikamo ibice no mu gisirikare. Ibi kandi bikaba byaranabaye imbarutso y’iyicwa rya bamwe abandi bagerwa amajanja.
Ku ikubitiro Gen Adolphe Nshimiyimana warwanye urugamba rukomeye mu nyeshyamba zari iza CNDD FDD ishyaka riri ku butegetsi, niwe wabimburiye abandi.
le-chef-des-imbonerakure
Uyu mujenerali yishwe byari bigeze aho bivugwa ko yari ashinzwe umutekano wihariye wa Perezida Nkurunziza, ndetse binatangazwa mu binyamakuru ko Nkurunziza ageze aho kuba igikoresho cye, ko akora icyo amutegetse.
Ku wa 2 Kanama 2015, nibwo Adolphe yishwe n’abantu bataratangazwa kugeza iyi saha, ubwi yicwaga benshi bagiye bemeza ko Nkurunziza aciwe akaboko k’iburyo, ko yamufataga nk’umuvandimwe we nk’uko nawe yabyitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter.
2.Col Jean Bikomagu : Ku wa 15 Kanama 2015, nibwo Col Bikomagu wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi ku bwa Pierre Buyoya yishwe arasiwe mu rugo rwe n’abantu bataramenyekana na n’ubu, yarashwe avuye mu misa ari kumwe n’umukobwa we nawe wakomeretse.
bikomagu
Nyuma y’urupfu rwe byagiye bitangazwa ko yishwe mu buryo bwo guhorera Gen Adolphe wari umaze iminsi mike yishwe, benshi mu banyamuryango b’ishyaka CNDD FDD bamufataga nk’inkingi yabo bakimuririra.
3.Gen. Rodrigue Bunyoni
: Yapfuye ku wa 24 Ukwakira 2015, apfa urupfu rutunguranye aho yari yarahungiye muri Uganda nyuma yo guhunga ari mu barwanyaga cyane manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Yari yarahungiye Kampala nyuma gato y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza tariki 13/05/2015. Rodrigue Bunyoni nawe yakekwagaho kuba yari umwe mu basirikare bari muri uwo mugambi wo guhirika Nkurunziza ku butegetsi kuko yari umwe mu bantu be ba hafi barwanyije cyane iyo manda ya gatatu.
Nk’uko byagiye bicicikana mu binyamakuru, ngo Rodrigue Bunyoni ntiyacanaga uwaka n’umuvandimwe we Alain Guillaume Bunyoni ubu uri ku ruhande rwa Nkurunziza, by’umwihariko ngo akaba ataragiye no kumushyingura muri Uganda aho yaguye.
4.Lt Col Ikurakure Darius:
Darius
Uyu, yishwe yari asanzwe ayobora ikigo cya gisirikare cya Muzinda, yishwe mu masaha yo ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016, arasirwa muri Etat Majoro ya gisirikare (Burundi), uwamwishe ntiyamenyekanye.
5.Major Didier Muhimpundu:
Yishwe mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 22 Werurwe 2016, ubwo yaraswaga n’abantu bataramenyekana asohotse mu kabari kitwa “Bar Hibiscus” mu Murwa Mukuru Bujumbura.
maj_muhimpundu
Muhimpundu yarashwe umunsi umwe na Darius ndetse binatangazwa ko abamwishe bahoreraga Darius nawe wafatwaga nk’intwari ya CNDD FDD dore ko yanahambwe muri Etat Major.
Abagezwe amajanja:
Gen Majoro Prime Niyongabo: Gén major Prime Niyongabo yarusimbutse ubwo yategwaga umutego ava mu gace ka Kinanira mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2015, ahagana saa moya zibura iminota mike za mu gitondo ku muhanda Nationale 3 ujya mu Rumonge hafi y’ikiraro cya Muha ahagana ku ishuli Internationale.
Prime-NIyongabo
Icyo gihe bamwe mu basirikare bari bamurinze bahasize ubuzima, kuva icyo gihe benshi bahise babona ko mu gisirikare cy’u Burundi harimo ubugambanyi no gucikamo ibice, hibazwa ukuntu Prime Niyongabo agabwaho ibiteri ari umugaba mukuru w’ingabo, ndetse biba ikimenyetso cy’uko abari munsi ye bashobora kwicwa isaha ku isaha.
Gen. Bunyoni Alain Guillaume: Bitangazwa ko yagiye agerwa amajanja inshuro nyinshi, by’umwihariko ko nyuma yo guhagarikwa ku mwanya we muri perezidansi yagiye arebana ay’ingwe n’abandi basirikare bakomeye ndetse ko yabashinjaga kumweguza ku mwanya, nk’uko bitangazwa na Bujanews.
bunyoni
Hari n’ubwo abamuhigaga barashe nyina ariko ntiyapfa, Bunyoni yahoze ari umwe mu bayobozi b’inyeshyamba zari iza CNDD-FDD, akaba avugwaho kwigwizaho imitungo mu buryo budasobanutse mu gihe cy’imyaka isaga 10 ishize iri shyaka rifashe ubutegetsi.
Mu gihe ubwicanyi bugikomeje mu gihugu cy’u Burundi, benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’ubwo bwicanyi mu gihe abakagombye kubuhagariko nabo ubwabo baryana, hibazwa ukuntu umuntu ashobora kurasirwa muri Etat Major nyuma bigatangazwa ko uwamwishe yahise acika akabura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *