Burundi: Umusirikare mukuru wari ushinzwe iperereza yaburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi wakoraga mu bijyanye n’iperereza amaze iminsi atagera ku kazi kuva muri weekend ishize, bagenzi be bakavuga ko yaba yaragiye mu bwihisho. Uyu akaba yiyongereye ku bandi basirikare bakuru bahunze igihugu bamwe bakajya mu mitwe irwanya ubutegetsi.

Lt Col. Alexandre Mbazumutima, ngo ukomoka mu bwoko bw’Abatutsi, akaba yari ashinzwe iperereza mu kigo cya gisirikare kiri mu birometero 40 uvuye Bujumbura, yatangiye kutagaragara muri weekend. Uyu ngo akaba yari asanzwe ahatwa ibibazo kuri coup d’etat yo muri Gicurasi 2015 yapfubye, ariko ngo ntiyafunzwe cyangwa ngo agezwe imbere y’urukiko.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza yagize ati: “Ntaragaragara ku kazi kuva ku Cyumweru gishize ariko sinzi aho ari ubu,” . Yongeyeho ko azafatwa nk’uwataye akazi nyuma y’iminsi umunani.

Gasp
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza

Umwe mu basirikare bakuru utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru, ko yizeye ko Col. Mbazumutima yahunze nyuma y’o guterwa ubwoba ndetse ngo akaba yaranagabweho igitero iwe n’abantu batamenyekanye.

Kuva muri Mata 2015 perezida Nkurunziza atangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu byatumye havuka umwiryane mu gihugu ndetse abanyapolitiki n’abasirikare bakuru bamwe bapanga kumukura ku butegetsi ariko ntibyabakundira.

Abasirikare bari inyuma y’uku gushaka guhirika ubutegetsi bavuze ko bazakomeza guhangana kugeza Nkurunziza avuye ku butegetsi.

Minisiteri y’ingabo y’u Burundi ivuga ko izi ko byibuze hari imitwe byibuze itatu y’abantu bitwaje ibirwanisho, nubwo abayobozi bavuga ko iyo mitwe nta kibazo ibateye.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hataramenyekana abasirikare bakuru biyunze ku mitwe yitwaje ibirwanisho, ariko ngo uku gukomeza guta akazi ku basirikare bakuru bishobora kugira ingaruka kuri iki gisirikare.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *