Amafoto: Perezida Kagame yabonanye na bamwe mu bayobozi bagenzi be bitabiriye inama ya TICAD 7

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ari kumwe n’abandi bayobozi bitabiriye inama ya TICAD7 yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, ndetes abasha no kugirana ibiganiro n’abantu b’ingenzi batandukanye barimo bamwe mu bakuru b’ibihugu bagenzi be bo muri Afurika.

EDHyjh2U4AA7ZBP

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 28 Kanama, Perezida wa Repubulika, Paul kagame yifatanyije n’abandi bayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika ibera Tokyo (TICAD) ku nshuro ya karindwi, ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Yokohama, Fumiko Hayashi.

EDHyiokUYAACba
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe

Perezida w’u Rwanda kandi yabonanye na bamwe mu bakuru b’ibihugu bagenzi be bo muri Afurika bitabiriye inama ya TICAD7 barimo Perezida Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

EDHwQMrUUAAzWVi
Perezida Kagame na Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe
EDHwQkcVUAYm9db
Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Umukuru w’igihugu kandi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubufatanye mpuzamahanga (JICA), Shinichi Kitaoka, anaganira n’umuyobozi nshingwabikorwa wa Global Fund, Peter Sands.

EDHxvZWVUAAmx1Y
Perezida kagame na Peter Sands wa Global Fund
EDHxuHeVUAALl1E
Perezida Kagame n’Umuyobozi wa JICA, Shinichi Kitaoka

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *