Umugabo wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi ashinjwa ibikorwa by’urukozasoni byo gusambanya inyamanswa nyuma yo gufatwa asambanya indogobe ngo arebe ko yamuvura agakoko gatera sida nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Zimbabwe.
Igipolisi cy’ahitwa Zvishavane cyavuze ko cyataye muri yombi Dennis Muteyo w’imyaka 44 nyuma yo gufatwa asambanya indogobe yari irimo irarisha mu murima.
Mu rukiko, uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gusambanya inyamanswa, ahanishwa gutanga amande y’amadolari 200 ya Amerika aho kugirango afungwe amezi 3 nyuma y’aho igifungo cy’amezi 6 yari yakatiwe cyasubitswe kuko mu myaka itanu yari ishize ngo nta cyaha yari bwafatirwemo.

Nk’uko ibyavuye mu iperereza rya polisi bivuga, ngo nyuma yo kwandura agakoko gatera sida, umuvuzi gakondo yabwiye Muteyo ko agomba gusambanya indogobe kugirango azakire.
Iyi nkuru dukesha Crazynews ikomeza ivuga ko hari nka saa tanu z’ijoro ubwo Muteyo yari atwaye imodoka akaza kubona indogobe nyinshi ziri kurisha. Ngo yaparitse imodoka ye arangije yegera imwe muri izi ndogobe.
Yahise ayifata ayizirika ku giti arangije arayisambanya, maze nyiri indogobe aza kumugwaho ari kumusambanyiriza itungo.
Nyuma yo gufatwa, Muteyo ngo yagerageje guha amadolari 150 ya ruswa nyiri indogobe ngo ntamujyane kuri polisi, ariko undi aranga ahamagara polisi itambikana Muteyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


