Nidia Garcia usanzwe ari umu Polisi muri Mexico, yabaye ahagaritswe nyuma yo gukuramo ishati akifotora igice cyo hejuru ubwo yari ku kazi, maze iyo foto ayishyira ku rukuta rwe rwa Facebook.
Uyu mupolisikazi, ibyo yabikoze ubwo yarimo azenguruka mu gace ka Escobedo n’imodoka y’akazi acunga umutekano, gusa nyuma yaje gutungurana ubwo yakuragamo ishati akifotora ifoto igaragaza amabere.
Akimara gushyira iyo foto ku mbuga nkoranyambaga uyu mubyeyi w’abana 2 yabaye ahagaritswe ngo habanze hakorwe iperereza ku byatumye akora ibyo.
Nidia akimara guhagarikwa yasabye imbabazi abakoresha be, avuga ko aramutse abuze akazi umuryango we waba ugiye guhura n’ibibazo birimo kugarizwa n’ubukene bukabije.
Yagize ati” ndasaba imbabazi abakoresha banjye kuba nifotoye mu masaha y’akazi nkashyira ubwambure bwanjye ku Karubanda kandi nambaye imyenda y’akazi”.
Umuvugizi muri Leta ya Noevo Leon,yavuze ko ibimenyetso by’icyaha byamaze kuboneka, ibisigaye ari iby’ubutabera no mu maboko ya Polisi bityo akaba ari nabo batanga umwanzuro niba bashobora kumubabarira cyangwa bagafata ibindi byemezo.
Amakuru aturuka kuri Dailymaily, avuga ko icyababaje leta kigatuma aba anahagaritswe, ari uko yifotoye afite intwaro yambaye n’imyenda y’akazi, hakiyongeraho ko agace yari acunzemo umutekano gahana imbibi n’umujyi wa Monterrey kabarizwamo abanyabyaha benshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com




