Ubwo umugezi wuzuraga ku wa 28 Kanama, watembanye abafana 7 bareberaga umupira ku kibuga cya Taroudant giherereye muri Tizert mu nta ntara ya Taroudant, ho mu majyepfo ya Marroc.
Abafana bamwe bagerageje guhunga, abandi burira inkuta z’iki kibuga (stade) ariko biba iby’ubusa, amazi yari afite imbaraga, byose arabisenya.
Mbere y’uko ibi biba, ikigo cya Marroc gushinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere cyari cyabwiye abaturage ko mu duce dutandukanye tw’igihugu ikirere kitaraba cyifashe neza.
Minisitiri w’Intebe wa Marroc, Saad Eddine El Otmani yababajwe n’ibi byago, asezeranya abaturage ko hagiye gukorwa ubutabazi, imirambo y’abatwawe n’umwuzure ikaboneka, abizeza ko ibibazo nk’ibi bigiye gushakirwa umuti.
Kuri uyu wa 29 Kanama, indege y’ubutabazi yo mu bwoko bwa kajugujugu yatangiye gushakisha ngo irebe ko yabona imirambo itaraboneka.
Muri Nyakanga 2019, abantu 15 bapfuye bazize inkangu yabarengeye bari mu modoka mu majyaruguru ya Marroc.
Igiturage cya Tizert uyu mugezi unyuzeho ni kamwe mu duce tw’amanegeka muri iki gihugu ku buryo kaba gateye ikibazo ko igihe cyose imvura yagwamo ari nyinshi, abaturage batemba cyangwa se inzu babamo zigasenyuka.




Aka ni agace k’amashusho agaragaza umwuzure wangiza ikibuga
Â
Â


