Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye “cyatsinze intambara na Iran”, ndetse yongeraho ko bizayitwara imyaka 20 ngo yongere kwiyubaka.
Mu kiganiro yagiranye na Newsmax, Perezida Trump yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi za Iran kimwe n’ubutegetsi bw’igihugu byarimbuwe.
Nubwo Trump yigamba gutsinda intambara ariko, bamwe mu bandi bategetsi ba Amerika babwiye CBS News ko Iran igifite ubushobozi bwa gisirikare burenze ibyo ibiro by’umukuru w’igihugu cyangwa urwego rw’igisirikare batangaza.
Abategetsi bagera kuri batatu batangaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibisasu bya misile bya Iran n’ibikoresho byo kubirasa byari bigikora igihe amasezerano yo guhagarika imirwano yatangiraga mu ntangiriro za Mata.
Trump we ariko yagize ati: “Twabashenye mu bintu byose, kandi n’iyo twahagarika intambara ubu, byabatwara imyaka 20 kugira ngo biyubake, niba byanashoboka.”
Yongeyeho ati: “Kandi ibyo ntibihagije, tuzagenzura neza ko batagira intwaro za kirimbuzi”.
Ku ruhande rwayo, Iran ivuga ko igikomeye kandi izakomeza kwirwanaho ikoresheje uburyo bwose ifite.


