Mu gihe hakomeje kugaragara umwuka mubi mu gisirikare cy’u Burundi, uyu munsi hicwa umwe ejo hakicwa undi rimwe na rimwe bikitwa kwihorera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2016, Col Buzobona Emmanuel yishwe n’abantu bataramenyekana.
Uyu mukoroneli ngo yahoze mu ngabo PMPA zahoze mu ishyamba nyuma baza kwinjizwa muri FDN, akaba yishwe n’abantu batazwi, bikaba bivugwa ko yari yatezwe yicwa ubwo yatahaga iwe mu gace ka Bukirasazi muri Zone ya Kinama.

Col Buzobona yari umukozi muri Ambasade y’u Burundi muri Tanzaniya ashinzwe igisirikare, ndetse ngo akaba yari umwe mu basirikare bakundwaga n’abaturage dore ko atemeraga ibikorwa bikorwa n’Imbonerakure akaba yari yaje mu kiruhuko cy’akazi iwabo.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi ni uko hanaguye umumotari wari uje amutwaye kuri moto.
Col Buzobona yishwe nyuma y’ukwezi kumwe nabwo Lt Col Ikurakure Darius na Major Didier Muhimpundu nabo bishwe, n’abandi bagiye bicwa kuva igihe Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamaza kuri manda 3 isa n’iyateje umwuka mubi mu bataurage bose.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


