Inyubako y’agaciro iri mu mujyi wa London mu Bwongereza yari yashyizwe ku isoko igiye kubanza gukorwaho iperereza nyuma yo gusanga hari aho ihuriye n’Umunyarwanda wahunze igihugu, Kayumba Nyamwasa.
Biravugwa ko Kayumba yaguze iyi nzu iri mu mujyi wa London mu 2002 ubwo yari umusirikare ari n’umunyeshuri I London mu Bwongereza.
Bivugwa kandi ko nyuma yo kugura iyi nzu yayanditse ku mazina ya Edward Mugisha, uyu akaba ari we wafashije Kayumba guhisha ko uyu mutungo ari uwe. Icyo gihe, Mugisha nawe ngo akaba yari umunyeshuri ku buryo nta kintu cyasobanura aho yakuye amafaranga yaguzwe iyo nzu.

Iyi nzu nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, iherereye kuri aderese zikurikira: 76 Fearnley House, Vestry Road, London, SE5 8JR, bivugwa ko yaguzwe akayabo k’ama pound 375,000 ugereranyije mu Manyarwanda akaba ari miliyoni 410,578,273.
Ikigo gikomeye gikora ibijyanye n’imitungo y’amazu n’ubutaka kitwa Foxtons Group nicyo umukiriya washakaga kugura iyi nzu yanyuzeho, ariko kivuga ko kiri gushakisha ibimenyetso bigaragaza niba nta manyanga ari kuri iyi nzu.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Foxtons, Nicky Chute, avuga ko nibaramuka basanze hari amanyanga yakozwe bafite inshingano zo kubimenyesha ubuyobozi bugakora iperereza.
Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, mu 2011 yahamwe n’ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’iterabwoba, guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutekano w’abaturage n’ibindi, ndetse yamburwa impeta za gisirikare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


