RDC: Inyeshyamba zisaga 1000 zishyize mu maboko ya FARDC

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka 33 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Général-major Akili Muhindo, yavuze ko mu mwaka umwe, inyeshyamba zisaga 1000 zashyiz intwaro hasi zishyira mu maboko y’igisirikare(FARDC).

Avuga ko izi nyeshyamba zagiye zishyikiriza igisirikare nyuma y’aho gitangiriye kuzigabaho ibitero bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ubukangurambaga bwagiye bukorwa.

Yagize ati “Nakoresheje igitutu cya gisirikare n’ubukangurambaga. Twabashije gufata intwaro 513 z’ubwoko butandukanye, abarwanyi 1113 bishyira mu maboko y’igisirikare bashyirwa mu bigo bitandukanye, twagaruje inka 1343 zisubizwa ba nyirazo zari zaribwe n’abitwaje intwaro muri Uvira na Fizi.

Amabandi 57 yibishaga intwaro hamwe n’imbunda 16 za AK47 byafatiwe mu mijyi itandukanye ndetse na bariyeri 137 zitari zemewe zikurwaho”.

Yakomeje ashima ubufatanye bw’ingabo n’abaturage, “Umutekano ntabwo wari wifashe neza, ubujura bwo mu mijyi, ikinyabupfura gike kuri bamwe mu basirikare,  kutagirana icyizere hagati y’ingabo n’abaturage ari nabyo byatumaga  hatavaho imbogamizi zafasha mu kurwanya ibikorwa bihungabanya umutekano, bityo nkaba naragerageje kongera uburyo habaho imikoranire myiza hagati y’ingabo n’abaturage, mvugurura imyitwarire y’abasirikare ndetse ngerageza no kuzamura ubunyamwuga bwabo”.

Ikinyamakuru Actualitecd, gitangaza ko akarere ka 33 ka gisirikare, gashinzwe kurinda umutekano muri Kivu y’Amajyepfo igaragaramo inyeshyamba za Raà¯a Mutomboki muri Teritwari ya Shabunda, Kalehe na Mwenga.

Maà¯-ma௠mu misozi ya Ruzizi, imitwe yishyize hamwe ya APCLS iyobowe na Yakotumba muri teritwari ya Fizi, inyeshyamba za Malaika muri Teritwari ya Salamabila, hatibagiwe ngo n’amakimbirane ashingiye ku moko i Bijombo na Minembwe.

Bitangazwa ko aho Perezida Tshisekedi afatiye ubutegetsi aribwo izi nyeshyamba zatangiye gushyira hasi intwaro ku bwinshi, bamwe bavuga ko barwanaga bashaka Demokarasi mu gihugu cyabo, ubu ngo bakaba barayikojejeho imitwe y’intoki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *