Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2016, Abanyeshuri bo muri Kaminuza yitwa Rodes University bigaragambije bambaye ubusa bashaka kugaragaza imbaraga nke z’abashinzwe umutekano bakagombye kubarinda ifatwa ku ngufu.
Imyigaragambyo yatangiye ku cyumweru iza guhindura isura kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyeshuri bigabije imihanda n’ibyapa byanditseho amagambo agaragaza imbaraga nke z’abayobozi b’iyo kaminuza.

Aba banyeshuri barasaba ko hakwiye amategeko akakaye ahana ibyaha bifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu.
Ko hakwiye gufatwa ingamba zihana umuntu wese ushora mugenzi we mu busambanyi, bagenda bagaragaza ingero z’abantu bagiye bafatwa ku ngufu bikarangirira aho.

Ubuyobozi bw’aho muri Afurika yepfo iyi Kaminuza iherereyemo, bubonye ko bikomeje guhindura isura, Sizwe Mabizela, umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza yahise yifatanya nabo.

Inzego z’umutekano zibonye ko bikomeye, zafashe ingamba zo kuboherezamo ibyuka biryana mu maso, Kurasa mu kirere no gufunga imiryango y’iyo kaminuza kugirango hatagira uwitwaza iyo myigaragambyo agakora ibara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty/Bwiza.com



2 Responses
Abanyeshuri bigaragambije bambaye ubusa- REBA AMAFOTO
iyo umuntu aryize icyibazo muramufasha
Abanyeshuri bigaragambije bambaye ubusa- REBA AMAFOTO
iyo umuntu aryize icyibazo muramufasha