Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, aherutse gutangaza ko ari umuntu wizera Imana ndetse n’abantu ndetse ko nuwamwanga yaba yihemukira kuko adashobora kumwanga.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye kuri Minisiteri y’Intebe , aho yatangiye ijambo rye avuga ko yabaye Minisitiri w’Intebe mu buryo butunguranye haba kuri we ndetse no ku bandi.
Zimwe mu mpamvu avuga ko zamuteye gutungurwa ngo ni uko atari afite ubwenge n’ubushobozi kurusha abandi benshi bagiye bakoranaga cyangwa bakoraga mu yindi mirimo, aho yavuze ko yabanje kuba minisitiri, muri 2004 akaba umunyamabanga wa leta muri MINICOM, muri 2006 aba minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, muri 2008 aba minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, naho mu 2014 akaba Minisitiri w’Intebe.
Yavuze ko imirimo yagiye akora yamuhaye mahirwe yo kumenya byinshi ariko ngo hari abamurushaga ubutwari yabonaga, bamurusha ubwenge, bamurusha uburyo bwo gukora bashoboraga kugira amahirwe yo kuba mu mwanya arimo.
Icya kabiri kimutera kuvuga ko kuba Minisitiri w’Intebe byatunguranye, nuko ngo mu mateka ye uyagereranyije n’amateka y’imyaka 30 ya nyuma mu Rwanda atabaye umutagatifu, bikavuga ko atari we wari kuba intore mbere y’izindi ariko ngo kubera ubuntu bw’Imana agenda ahinduka kuko yizera Imana n’abantu.
Aha yagize ati : « Njye nizera abantu..uko mumbona, nuwashaka guta umwanya we yaba umwanzi wanjye kuko ntabwo ntamwanga. »
Yakomeje avuga ko iyo asubije amaso inyuma akareba abantu bose babanye, biganye cyangwa bakoranye, ntawe yumva yavuga ngo yaramuhemukiye cyangwa se ngo aramwanga kubera impamvu iyi n’iyi.
yagize ati: « Ntabwo nanga abantu. Nuwanyanga we yaba yihemukira. Kandi ukwanze, akabona ntumusubiza mu rwango, nawe aragukunda. »
Yakomeje avuga ko aho yakoze hose ntawe yigeze akangisha ubwoko ngo arashaka umwanya, ndetse ngo nta nuwo yatonesheje cyangwa ngo arenganye kubera ko ari mu bwoko runaka. Yavuze ko abantu bose ari inshuti ze ariko abakunda akazi, ubutabera, amahoro ari inshuti ze kurusha abandi.
Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko ikintu giteza ibibazo mu bantu ari uko hari abantu baba bashaka kwima abandi uburenganzira bwabo kandi Imana yarabubahaye bose kimwe.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka Minisitiri w’Intebe yagarutse kuri minisiteri y’intebe, avuga ko inyubako ikoreramo ifite amateka menshi cyane. Yavuze ko muri iyi nyubako ari ho Umunyamabanga Mukuru wa MRND yakoreraga ndetse na Habyarimana akaba yari ahafite ibindi biro byiyongera ku byo mu Urugwiro.
Yavuze ko bajya kuhatinyuka amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi yateguye urugendo rwo kujya kuri Primature bashaka gukuraho Minisitiri w’Intebe wari uriho witwa Nsanzimana. Icyo gihe ngo akaba aribwo yari abonye ikintu yumvaga kitashoboka mu Rwanda, aho abaturage badafite intwaro batinyutse leta yari ifite ingabo nyinshi, iterabwoba ryinshi n’akazu gakomeye cyane, ariko kubera igitutu cy’amashyaka menshi n’urugamba rwo kubohora igihugu Inkotanyi zari zimaze gutangiza nabo baratinyuka bashyiraho amashyaka ya politiki nawe ajya muri PSD.
Mu ijambo yavugiye aho, Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku buzima bwe, avuga ko ababyeyi be bakiriho, ariko ikintu abashimira ari uko batigeze bamwigisha amacakubiri ashingiye ku bwoko.
Yakomeje avuga ariko ko ababyeyi be bamubeshye nubwo yababariye kuko bamubwiye ko bashakaga kuzakiza umuryango. Yavuze ko ubundi ubwoko bwabo bari Abatutsi kugeza ubwo nyirakuruza yajyaga gushaka ubuhake ku mutware w’Umuhutu w’i Nyaruguru, umwana yari ahetse nawe akahakurira, se wa sekuru agahinduka umuhutu gutyo ahereye kuri uwo mutware w’umuhutu wari warahatse nyina.
Ubwo kuva icyo gihe ngo babaye Abahutu ndetse no mu byangombwa byabo handikwamo ko ari Abahutu kugeza ku ndangamuntu ye ubwe ari nayo ngo yamukijije kuko hari handitsemo ko ari Umuhutu.
Mu myaka ya nyuma ababyeyi be bamubwiye ko iyo baza kugenda bavuga ko ari Abatutsi baba barashije ariko ibuku ya sekuru bakaba barayigendeyeho ariko bazi neza mu mateka ko ari Abatutsi babaye Abahutu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





