Rtd. Brig.Gen.Frank Rusagara wamaze igihe kigera ku isaha yiregura ku byaha ashinjwa mu rukiko rw’ubujurire i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, yakomoje ku magambo avuga ko babwirwaga na nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, aho yavuze ko yababwiraga ati ‘Abanyarwanda twese dukeneye impinduka’.
Rusagara yakunze kugaruka ku mateka yamuranze ahereye ku buzima bwe ku rugamba rwo kubohora igihugu, asubiramo amagambo avuga ko yavuzwe na Rwigeme ubwo bari ku rugamba bageze i Kagitumba, aha yireguraga ashimangira ko atagambanira igihugu cye.

Ababaye cyane ubwo yasubiragamo amagambo ya Rwigema, Rusagara yagize ati “Abanyarwanda twese dukeneye impinduka, ndabivugira kugira ngo mbagaragarize ko ntari umugambanyi, sinshobora kugambanira igihugu cyanye kuko kindimo”.
Yakomeje agaruka ku buzima bwe mu gisirikare cy’u Rwanda, ati “Njye uhagaze imbere yanyu mfite imyaka isaga 60 , aba bamfunze imyaka 20 nari maze kubakorera imyaka 20, ndababaye”.
VOA yakurikiranye iburanisha ryo kuri uyu munsi, ivuga ko Rusagara yacishagamo akanaseka, aho yanakoresheje umugani ugira uti “Ibintu byacu ni nk’ibyo gusekwa meze nka wawundi ngo agapfa kaburiwe ni Impongo, sinari nzi ko banshaka.”
Yavuze ko abagiye kumutwara bagiye kumufunga ntacyo bashingiraho, akongeraho ko yabanje gufungirwa muri gereza ya gisirikare ku Murindi ndetse ko yanahakubitiwe urushyi abuzwa kuganira n’ab’ubwoko runaka.
Umushinjacyaha uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare muri uru rubanza, Capt Nzakamwita Faustin yatse ijambo avuga ko Rusagara arimo kujya mu mateka ngo akabeshya avuga ibinyoma.
Azunguza urutoki amurebera ku gikanu, ngo Rusagara yahise abwira uyu mushinjacyaha ati ‘Ibyo nakoze wari utarajya mu gisirikare.”
Me Buhuru Celestin wunganira Rusagara avuga ko urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuburanishije rutabifitiye ububasha, avuga ko icyaha ari gatozi kandi ko nta cyaha yakoranye na Col Tom Byabagamba ko yagombaga kuburanishwa nk’umusivile.
Umushinjacyaha avuga ko Rusagara hari ibyaha yakoze akiri umusirikare na nyuma yaho kandi ko Col Tom Byabagamba yahishe imbunda zuregwa, agasanga nta mpamvu n’imwe yo kuba atari buburanishwe n’inkiko za gisirikare.
Urukiko rukuru rwa gisirikare muri 2016 rwakatiye General wacyuye igihe mu ngabo, Frank Rusagara, igifungo cy’imyaka 20, muramu we Colonel Tom Byabagamba bareganwa akatirwa igifungo cy’imyaka 21.


