Amafoto 10 y’umukobwa w’imyaka 19 uvugwaho kuryamana na Diamond

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe byavugwaga ko umutima w’umuhanzi Diamond wigaruriwe w’Umugore Zari Hassan, Kuri ubu amakuru akomeje gucicikana avuga ko hari umukobwa w’ imyaka 19 bacuditse ndetse ko bashobora kuba bararyamanye.
A1
Diamond avugwaho kuryamana n’umukobwa Lynn, nyuma yo kugenda agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, ibi bikaba byanakuruye guterana amagambo hagati y’abafana b’uyu musore Diamond.
A
Izi nkuru zacicikanye mu bitangazamakuru mu gihe Diamond na Zari bari bageze kure urukundo dore ko banaherutse kwibaruka imfura yabo Tiffah, aho bigeze ubu urukundo rwabo ngo rubangamiwe bikomeye n’uwo mukobwa w’ uburanga nk’ uko bigaragara mu mafoto.
A3
Nk’uko bikomeje kugenda binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ngo uyu mukobwa yarangije kwiyegurira Diamond, Ibintu biri gushengura Zari.
N’ubwo Zari atari yamenya ukuri nyako ku bivugwa, yabaye atangaje ko ibyo ari ibihuha nk’uko Bongo 5 ibitangaza.
A4
Lynn w’imyaka 19 y’amavuko azwi cyane muri Tanzania nk’umukobwa ufite uburanga, ngo akaba yaramenyanye na Diamond mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abavuze ko baryamanye nibo bakije umuriro ku buryo bishobora no gukurura amakimbirane hagati ya Diamond na Zari mu gihe bibaye impamo.
ANDI MAFOTO:
A5 A6 A7 A8 A10
Diamond_Platnumz
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *