Abaturage bo mu gace ka Nyamwisi, muri Teritwari ya Beni, bigaragambije basaba ko igisirikare cya Leta ya Congo(FARDC) kigaba ibitero ku nyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda.
Aba baturage bigaragambije ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2019, bafite ibyapa bihamagarira FARDC kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba zishinjwa kujujubya abaturage bo muri iyi teritwari ya Beni.
Narcisse Sombe ni umwe mu bigaragambyaga, aganira na Actualitecd, yagize ati “Nyuma y’aho bahinduye Général Mbangu, ni buri munsi batubwira ko bagiye kugaba ibitero ariko kugeza n’iyi saha nta kirakorwa. Ni ikizere kiraza amasinde, ubu noneho bageze n’aho kutwicira mu mujyi, dukeneye umutekano,…”.
Akomeza avuga ko ubwicanyi bwageze mu mujyi wa Beni cyane cyane mu gace ka Oicha, by’umwihariko ko budashobora gucya hatagize ikiba. Abamotari bakaba baza ku isonga mu bahohoterwa.
Aba baturage bigaragambije nyuma y’aho ku wa 31 Kanama 2019, ngo igisirikare cya FARDC cyari cyatangarije abaturage ko kigiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF, zikomeje kwica inzirakarengane i Beni kuva mu mwaka wa 2014.
Â


