Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije inzego z’ibanze yabereye i Rwamagana ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.
Ubwo yatangizaga inama nyunguranabiterezo, Guvereneri Fred Mufulkye yagize ati “Ngira ngo murabizi ko twari dufite abana bagera ku bihumbi 10 bari bataye ishuri, hari abarenga ibihumbi cumi bitatu by’abana twagaruye mu ishuri ariko hari ibihumbi bibiri, ntabwo dufite amakuru y’aho abo bana bari , tukaba twariyemeje iki cyumweru nibura ko tuzaba twageze urugo ku rundi na bariya turabashaka kuko nta bisobanuro twagira, kumva ko na bariya ibihumbi bibiri tugomba kubasubiza mu ishuri.
Hari kandi ikibazo cy’abangavu baterwa inda ntacyo kigomba guduhangayisha hari ndetse n’ahakigaragara ikibazo cy’imirire mibi tukaba tubasaba gukomeza gufata ingamba zo gukemura ibyo bibazo”.
Mukayiranga Marie Gloriose umwe banyabanga nshingwabikorwa avuga ko hari ingamba zihariye zashinzweho hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Bimwe mu bibazo yagararije abari bitabiriye inama, hari ingo zidafite amacumbi, abaturage bakirarana n’amaturage, ubuharike ndetse n’abata ingo, ikibazo cy’abana bafite imirire mibi,…
Yanagaragaje ko biyemeje gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukemura ibibazo bibangamiye umudendezo bifashije uburyo bushya 14 buzakoreshwa mu gukemura ibibazo byose bakuye mu isesengura ryakozwe n’itsinda ry’abanyamabangashingwabikorwa b’imirenge .
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yasabye abayobozi kwigana abakora neza mu gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage .
Agira ati “Uragenda ugasanga umudugudu runaka wabaye uwa mbere ariko ugasanga ni umudugudu umwe mu murenge cyangwa umurenge umwe uri imbere indi iri inyuma ndibaza kuki ibikorerwa hamwe abandi batakigira kubabasha kubikora neza kugira ngo twese dukemure ibabazo ntabari inyuma”.
Avuga ko ingamba zafashwe zizatuma hakemurwa ibyo bibazo.
Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


