Kayumba Patrick, ushinzwe ubutegetsi n’Imari (DAF) na Dr Hafashimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri kaminuza ya UNATEK bafunzwe n’igisirikare cy’u Rwanda bashinjwa kunyereza umutungo.
Nk’uko byatangajwe na Lt Col Rene Ngendahimana, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, ngo aba bombi bakurikiranwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare ku cyaha bashinjwa cyo kunyereza umutungo wa Kaminuza.
Yakomeje avuga ko byashyizwe mu rwego rwa gisirikare bitewe n’uko Dr Hafashimana Emmanuel asanzwe ari umusirikare ufite ipeti rya liyetona.
Ati: “Barafunze, harimo umwe w’umusirikare wakoraga yo, ariko yari yaratijwe”.
Nk’uko bitangazwa na Izuba rirashe, ngo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda nta bintu byinshi yavuze ku ifungwa ry’aba bombi, bakaba bategereje kugezwa imbere y’urukiko ku iburana ry’ ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


