Man Martin yahumurije umwana biganye amubwira ko nta tuze riva mu biyobyabwenge — Video

Sangiza iyi nkuru

Man Martin umwe mu bagize inkingi ya mwamba muri muzika Nyarwanda, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Don’cry” aho avuga ko yayihimbye ashingiye ku makuru y’umwana biganye wakoreshaga ibiyobyabwenge akaza kumuhumuriza.
Nk’uko Mani Martin abitangaza, ngo indirimbo Don’t cry, yayihimbye agendeye ku buhamya bw’umwana biganye wakundaga guhura n’ikibazo cy’ihungabana, no kwigunga kubera kubura ababyeyi be, ndetse akayoboka inzira y’ibiyobyabwenge.
New Picture
Ibyo ngo byamuhaye imbaduko yo gutanga ubutumwa binyuze muri iyo ndirimbo, mu rwego rwo guhumuriza abasangiye ibyo bibazo n’uwo mushuti we biganye abahumuriza kandi akabibutsa ko gukoresha ibiyobyabwenge bidatanga ihumure n’ituze.
Martin yagize ati: “ubusanzwe iriya ndirimbo nayanditse nshingiye ku buhamya bw’umwana twiganye cyera, yakundaga guhura n’ihungabana kuko yabuze ababyeyi akiri muto, n’abo asigaranye bo mu miryango baramwanga bamurya utwe asigara ntaho kwishingikiriza afite.
Yakomeje agira ati: “hari igihe yashakiraga ituze mu biyobyabwenge, mu guhora yigunze,cyangwa kurira kwa hato na hato, rimwe tuza kuganira ndamubwira nti shahu nta tuze ry’itabi, nta wangwa na bose.Buriya nyagasani arakurora, ng’uko uko indirimbo yaje”.
Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili yakunzwe cyane kuri album mpuzamahanga yasohoye mu 2012, akayitirira indirimbo “My Destin” iza no kumuhesha amahirwe yo kuba umwe mu bahanzi babashije gukora indirimbo z’ibihe byose muri Afurika.
Uyu muhanzi kandi yatekereje ku batabasha gusobanukirwa n’ururimi yaririmbyemo rw’igiswahili maze ashyiraho ubusobanuro mu cyongereza (Subtitles).
Video
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=zrUEhF3sAUw]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *