Umubare w’impunzi z’Abarundi zihahamuka mu nkambi ya Nduta muri Tanzania urimo kwiyongera, bityo bigatangazwa ko birimo guterwa n’ubuzima bubi zibayemo bwiyongeraho no kuba zirimo gusabwa gutaha ku gahato.
Imibereho mibi mu nkambi, ihohoterwa zikorerwa ritandukanye, inzara, imfu za hato na hato, ubwoba bwo gusubizwa mu Burundi ku ngufu,… Nibyo birimo gutera izi mpunzi kugira ibibazo byo mu mutwe.
Nk’uko byatangajwe n’abaganga batagira umupaka, ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe, bagira bati “Imibereho itari myiza, ababyeyi babona abana babo bicwa n’inzara, gufatwa ku ngufu n’ishimutwa bibera mu nkambi. Ibi byose ni ingaruka mbi ku mitekerereze ndetse n’imyitwarire yabo”.
Abandi ngo bafite ubwoba bwo gusubiza mu Burundi, bati “Kiriya gitutu Guverinoma ya Tanzania idushyiraho, impamvu z’umutekano muke, gushaka kuducyura ku ngufu,…. Ni gute tutahahamuka?
Nk’uko bitangazwa na SOSmedias/Burundi, ngo mu nkambi harimo abaganga bashinzwe kwita kuri izi mpunzi mu bice bitandukanye, mu kwezi gushinzwe kwa Munani, umubare w’abarwayi bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana bakaba barazamutseho 22% ugereranije n’amazi abiri yashize.


