Umunyamuziki w’icyamamare, Jean Claude Gianadda ategerejwe i Kigali, aho azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Chorale Christus Regnat.
Gianadda w’imyaka 75 y’amavuko, akomoka mu Bufaransa, ni icyamamare muri muzika akaba azwi cyane ku ndirimbo zisingiza Imana. Azafatanya na Chorake Christus Regnat mu gususurutsa Abanyarwanda ku wa 5 Ukwakira 2019, i Kigali.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Chorale Christus Regnat, Bizimana Jeremie, yararikiye abazitabira igiramo ibyishimo bidasanzwe.
Yagize ati “Ni ubwa mbere Korali y’abagatolika izaba itumiye mu gitaramo cyayo umuhanzi mpuzamahanga, benshi bamukundaga bataramubona, tuzafatanya kubasusurutsa”.
Nk’uko insanganyamatsiko y’igitaramo ibivuga “Stand up for Children with Disabilities ” amafaranga azavamo azakurwamo ibizaba byakoreshejwe mu mitegurire yacyo, asigaye azaba ari inkunga yo gushyigikira ikigo Centre inshuti zacu-Gahanga, cyita ku bana bafite ubumuga butandukanye.
Igitaramo kizabera Camp Kigali, tariki 5/10/2019, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Aho kwinjira azaba ari amafaranga 10,000 frw mu myanya y’imbere ndetse na 5,000 frw ahasigaye. Naho tariki ya 6/10/2019, ni igitambo cya Misa, kizabera kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera kuva saa Ine za mu gitondo.



