Imyaka Ine ishize mbana n’umugabo wanjye, rwose buri munsi ataha mu rugo nanjye ni uko, ariko usanga mu gikorwa cy’imibonano nta kintu abashije pe.
Ku ruhande rumwe navuga ko yikunda, ibyo aba akora byose aba agira ngo arangize umuhango yisinzirire, ntabwo azi ko n’umugore yarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ntabwo azi ko umugore ategurwa mbere yo gutangira igikorwa, ni ukuza yataka, mu minota itatu akaba arasinziriye, kubera ko nanjye mba numva ntishimye, nta we uba avugisha undi.
Nagerageje kumwereka inzira twakoramo ariko kwakwihagararaho bya kigabo ntabyumve, nderura nkamubwira ko ntaryoherwa, nkamubwira uburyo bwiza nanjye bumpa ibyishimo ariko wapi.
Nabuze icyo nakora, uko abandi bafite umubiri niko nanjye bimeze, hari ah’ingenzi hamfasha kuryoherwa ariko ntabwo abyumva nko ahashime, n’amavangingo abandi bagore bahorwa ndayafite ariko kuyazana byaramunaniye, ubwo ntimumbaze icyabimbwiye ko nyafite kuko ni ibanga ryange, kandi kuva twabana sindamuca inyuma, ariko bikomeje gutya mbona byazashoboka.
Umuntu ajya kuvuga ibintu byamurenze, ndabizi ko hari abo duhuje ibibazo ariko mumfashe mungire inama, nkore iki? Dutuye i Huye.


