Mu byumweru bibiri u Rwanda ruritegura kwakira impunzi n'abimukira bari muri Libya- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari mu nama i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko mu minsi mike iri imbere u Rwanda ruzakira impunzi n’abimukira bari mu nkambi muri Libya.

Yabitangaje mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2019, ya 74 y’umuryango w’Abibumbye, yitabiwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Muri iyi nama ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi Nteko rusange ya Loni, nibwo Perezida Kagame yakomoje ku myiteguro y’u Rwanda yo kwakira izi mpunzi.

Yagize ati “Mu byumweru biri imbere, u Rwanda ruritegura kwakira no gufata neza impunzi n’abimukira bari mu nkambi muri Libya”.

Umukuru w’igihugu yakomeje ashima inkunga y’uyu muryango w’Abibumbye biciye mu ishami ryawo rishinzwe impunzi (UNHCR) ndetse n’iy’umuryango w’Ibihugu bya Afurika. Aho yagize ati “Inkunga ya UNHCR na AU yabaye ingenzi cyane”.

U Rwanda rwagize iki cyifuzo mu 2017 nyuma y’amashusho yasakaye yerekana Abanyafurika barimo gucururizwa muri Libya, yumvikanamo abagabo baciririkanya umwe akagenda azamura igiciro, utanze menshi akegukana abacakara be.

Ni ibintu byatunguye inzego nyinshi zitiyumvishaga ko ubwo bucuruzi bugikorwa mu kinyejana cya 21. Icyo gihe u Rwanda rwahise rwemera gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira bageze muri Libya bavuye mu bihugu bitandukanye cyangwa gucumbikira abazaba babyifuje.

N’ubwo hari benshi bagiye bavuga ko u Rwanda rufite izindi nyungu mu kwakira izi mpunzi ndetse ko rwahawe amafanga ngo ruzakire, rwabiteye utwatsi nk’uko Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, yabyemeje agira ati “U Rwanda nta mafaranga rwakiriye”.

Amasezerano yo kwakira izi mpunzi yashyizweho umukono ku wa 10 Nzeri 2019, hagati y’u Rwanda Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Ni impunzi 500 u Rwanda rugiye kwakira, zikazacumbikirwa by’agateganyo mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

UNHCR ivuga ko u Rwanda rwari rusanzwe rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 140 ziganjemo Abanye-Congo n’Abarundi, n’izindi zituruka mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia,…

K2
Ni inteko rusange ya Loni ya 74 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma
K3
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama ya Loni

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *