Bugesera: Havutse itorero rifite abayoboke babana mu nzu imwe

Sangiza iyi nkuru

Itorero rishya mu Rwanda ‘Abigishwa ba Yezu’ rifite abayoboke babana mu nzu imwe bagasangirira hamwe nk’umuryango umwe, rikaba rifite umwihariko wo kubana bose nk’uko intumwa za Yezu zabanaga mu gihe cyo hambere.

Iri torero rikoreramu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ari na ho batuye bose nk’umuryango umwe.

Abayoke baryo bagiye basiga imiryango yabo baza kwihuriza hamwe.

Buri wese yakomeje umurimo wari usanzwe umutunze, ariko ibyo asaruye akabishyira hamwe n’ibyo abandi bazanye bikabatungira hamwe.

Waba ugira icyo uzana cyangwa ntacyo ufite mwese mubaho kimwe.

Pasteur Rukungo Barteremy, umushumba w’iri torero avuga ko itorero ryabo risenga nk’abandi, gusa bakagira itandukaniro ryo kubana bose nk’uko intumwa za Yezu zabanaga.

Uyu mushumba asobanura ko icyo bagamije arukwerekana ko urukundo Kristo yigishije mu bantu rushoboka abantu bose bakabana nta rwikekwe.

VOA itangaza ko iri torero ribaho nk’uko umuryango usanzwe ubaho, ugize icyo akenera akagihabwa.

Nubwo abagize iri torero baretse byose bagahitamo kubana bavuga ko bitaboroheye kuko benshi batumva ukuntu umuntu ahagarika byose agasiga umuryango we w’amaraso, akajya kubana n’abo atazi ngo nuko bahuje ukwemera.

kugeza ubu abagize iri torero bavuga ko nta muntu ugira ibye byose babihuriza hamwe,ariko ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bubasaba gukora bakurikije amategeko, kugira ngo batazagirana amakimbirane.

Iri torero rivuga ko rimaze kugira abayoboke bagera kuri 50, ni bake ugereranyije n’igihe bamaze batangiye, ariko Pasteur Rukundo uriyobora , avuga ko ikibazo cyo kubana aricyo kinaniza benshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *