Alikiba ni umwe mu bahanzi bazwi muri Tanzania, bikaba bivugwa ko adakunze kuvuga amagambo menshi bityo abakunzi be bakaba bibaza niba koko mu buzima bwe bwa buri munsi ariko bimeze.
Mu mafoto yakunze kugaragaza kenshi kuri za murandasi ni izimugaragaza ari muri studio, aririmba kuri stage, rimwe na rimwe ari muri salon yicaye, nk’uko bamwe bavuga ngo yaba agira isoni atinya abakobwa.

Ibyaje gutungura abakunzi be cyane kandi bikabashimisha ni uburyo yagaragaje ifoto yasokanye n’umukobwa bakifotoza maze ifoto ikagaragara, bati byatunguranye ariko turamwishimiye cyane, bakomeza bavuga ko guceceka kwa Alikiba kurimo ibintu byinshi cyane.
Aho bamwe batangiye gutanga ingero bamugereranya na Beyonce, Nicki Minaj, Rihanna n’abandi bahanzi ko hari igihe bashobora kwiha batagaragara bitewe n’impamvu zabo bwite, ariko bagaragara bagashimisha abakunzi babo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


