Umugore nashatse nkuruwe n'ikibero yambwiye ko ubugabo bunini mfite butamuhaza- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ijambo umugore wanjye yambwiye mu minsi itatu ishize ntabwo nari numva ntekanye, ahubwo byanteye kwibaza icyo ndi cyo, niba ndi umugabo cyangwa ndi uwo kubwirwa amagambo yose yiboneye.

Umugore wanjye afite akazi ahantu nirinze kuvuga mu mujyi wa Kigali, akazi ke karangira ahagana saa tatu, akanjye ko karangira saa kumi n’imwe, akenshi njyewe ansanga mu rugo kuko ntaha kare.

Nubwo asoza akazi saa tatu z’ijoro, hari igihe angeraho nka saa sita z’ijoro akambeshya ko yagatinzemo cyangwa se yari yabuze imodoka, mbese arancanga mu magambo.

Mu minsi ishize twarashwanye noneho arerura ambwira amagambo akakaye, ambwira ko ntakwiriye kumubuza uburenganzira.

Ibyo yabimbwiraga maze kumubwira ko namaze kumenya ko anca inyuma agasambana n’abandi bagabo, yageze aho anyihenuraho ko ahubwo natinze kubimenya, ko ibyo ari ibisanzwe.

Byose nari nabyakiriye kuko n’ubundi nari nsanzwe mbikeka ko asambana, ariko noneho kumbwira ko kuba mfite ubugabo bunini atari byo bivuze ko namuhaza byarambabaje. Ubugabo yabuvuze mu izina, ngo kugira nini ntabwo bisobanuye ko namuhaza, ni akumiro, narababaye kandi n’ubu byanciye intege.

Byahise binyereka ko ibyo nkora byose ntamuhaza, ahubwo ko ajya gushaka indonke kugira ngo anyurwe n’iyo mibonano. Ngewe numva namureka akajya mu byo ashaka nkaka gatanga, abana babiri dufitanye nkazabirerera.

Umugore ndabona we yarangije kuba ikirara, mungire inama, murakoze!!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *