Rutanga Eric umukinnyi wa Rayon Sports akaba na Kapiteni w’iyikipe yemeje ko bifuza kwegukana igikombe cya Super Cup bazaguhanganamo na AS Kigali kuri uyu munsi akaba ari yo mpano yifuza ko baha ubuyobozi bushya nyuma yo gutakaza igikombe cy’Agaciro
Uyu munsi tariki ya 1 Ukwakira, Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino ushize wa 2018-2019 irakina na AS Kigali yegukanye icy’Amahoro cya 2019 mu mukino w’igikombe gisumba ibindi mu gihugu ’Super Cup’.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Rayon Sports, Rutanga akaba na Kapiteni wayo, yavuze ko bamaze iminsi batitwara neza ndetse ko hari n’imikino imwe n’imwe batakaje bitari ngombwa.
Yagize ati’‘twatakaje imwe mu mikino yashoboraga guha ibikombe n’ibyishimo abakunzi bacu mu minsi ishize kandi natwe byaratubabaje. Twaricaye turaganira kuko turi abakinnyi bakuru, twongereye imbaraga mu mwiherero tumazemo iminsi i Ngoma kandi umutoza wacu akomeje kudufasha.’’
Yakomeje avuga ko bitewe n’ibyo ubuyobozi bunyuramo buri munsi kugira ngo babone ibyo bagombwa, bityo nabo bagomba kucyegukana kikaba impano bahaye ubuyobozi.
Yagize ati‘‘abayobozi bacu bakomeje kutuba inyuma. Imishahara yacu turi kuyibona ku gihe kandi turashaka kubaha ibyishimo kuko tuzi ko tubona amafaranga iyo dutsinda kuko dukinira ikipe y’abafana. Iki gikombe tugomba kugitwara kikaba impano kuri aba bayobozi badahwema kutuba inyuma.’’
Uyu mukino Rayon Sports iri buhuririemo na AS Kigali uteganyijwe kuba ku isaha ya saa 15h30 ukabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Rayon Sports iheruka iki gikombe muri 2017 aho yagitwaye itsinze mucyeba wayo w’ibihe byose APR FC 2-0.


