RDC: Abarwanyi 19 ba Raà¯a Mutomboki bishyize mu maboko ya FARDC

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi bagera kuri 19 ba Raà¯a Mutomboki y’uwitwa Kaleba bavuye mu ishyamba ku bushake bwabo bishyikiriza ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Murenge wa bakano ho muri Teritwari ya Walikale. Aba bakaba biyongereye ku bandi batatu baturutse Ntoto nk’uko amakuru yavaga mu gisirikare kuri uyu wa gatandatu yavugaga.

Uku kurambika intwaro hasi ngo ni umusaruro w’ubukangurambaga bwakozwe n’abaturage bose, abayobozi ndetse ndetse n’abayobozi b’ibane muri Walikale, mu kwezi kwa gatatu nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Teritwari ya Walikale, Marie-Claire Bangwene wakomeje avuga ko byashimishije abaturage.

raia-mutomboki
Abasore bo mu mutwe wa Raà¯a Mutomboki

Yavuze ko byashimishije abaturage kuko kenshi izo nsoresore ziri mu mashyamba zikunda guhungabanya imiryango yabo, kandi ngo kikaba ari igihombo gikabije kubona abana aho kugirango bajye mu ishuri bajya mu mashyamba bakifatanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, ngo kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza, abarwanyi bo mu mutwe wa Raà¯a Mutomboki baragenda bava mu ishyamba ku bushake bwabo bakishyikiriza FARDC. Kubw’ibyo, abaturage ba Walikale bakaba ngo bafite icyizere cy’uko bagiye kubona amahoro n’umutekano aho batuye.

Umuyobozi wa Walikale yakomeje avuga ko ubukangurambaga bukomeje kuko ngo abaturage bifuza kubona abahungu bose bo muri iyi teritwari bakiri mu nyeshyamba mu mashyamba, barambika ibirwanisho hasi bagasubira mu buzima busanzwe cyangwa bakajya mu ngabo z’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *