Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 Ministiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ubucamanza kwihutisha iburanishwa rya Ladislas Ntaganzwa ndetse wayobora Komine Nyakizu.

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 23 Mata 2016 nibwo i Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru hibutswe abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,uyu muhango ukaba wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyo gusabira Abatutsi baguye i kibeho ubwo bari bahahahungiye baziko bahakirira ariko bakaza kwicirwa muri Kiriziya no ku mashuri yari ahari ndetse no ku nkengero zaho.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ari ugusubiza icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jonoside kandi avuga ko bizahoraho kuko aribyo bizatuma abanyarwanda bagera k’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kuri gahunda ya ndi umunyarwanda ya Leta y’Ubumwe.
Minisitiri w’Intebe yasabye ko inzego bireba z’ubutabera zikwiye kwihutisha iburanishwa rya Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu uri kwisonga mu gukora Jenoside muri Komine yayoboraga no mu Karere Kanyaruguru ndetse n’ahandi hirya no hino yagiye agenda hose,aha kandi yasabye ibihugu by’amahanga bicumbikiye abakoze Jonoside mu Rwanda ko bikwiye kubafata bikabohereza cyangwa bikababuranisha.
Umwe mu batanze ubuhamya waharokokeye i Kibeho Sebazungu Emmanuel yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye cyera aho we ubwe yiboneye byinshi bitandukanye by’itotezwa byakorewe Abatutsi bivuye kubari abategetsi aho uwari Perefe wa gikongoro witwaga Nyabyenda yaje agatoranya abantu ahereye ku mazuru ku imyambaro n’ibindi aho yategetse Burugumesitiri Nyiridandi kubafunga byamunanira akamuhagara.

Ladislas Ntaganzwa yazanywe mu Rwanda mu kwezi kwa 3 avuye muri Congo Kinshasa aho yafatiwe mu mashyamba mu mpera z’umwaka wa 2015,uyu akaba ari umwe mubahirwagwaga bukware na Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera ibya bya Jenoside yari yarasize akoreye mu Rwanda
Yakomeje avuga ko Ndabarinzi wari umuyobozi w’uruganda rw’icyayi ndetse n’uwitwaga Biniga wari wariswe Biniga impinja kubera ubugome bwe ari bamwe mubatoje Interahamwe bakaziha ibikoresho nabo ubwabo bakaba barakoze ubwicanyi ndengakamere
Ubwo Sebazungu Emmanuel yahungiraga i Karama we nabo bari kumwe batangajwe no kubona uwari Burugumesitiri wa Nyakizu witwa Ladislas Ntaganzwa yazanye n’Abajandarume bakababwira kuva i Karama aho bari bahungiye bakamubwira ko ntaho bafite bajya we yahise ategeka abo bari kumwe kubarasa icyo gihe hagwa Abatutsi benshi.

mu ijambo rye Perezida wa Ibuka Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko igikorwa cyo kwibuka gikomeza Abacitse ku icumu kuko gituma bakuramo ingufu zo guhangana n’ingaruka za Jenoside,aha kandi yagaye abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ariko nanone ashima ubufatanye bwakoreshejwe kugirango inzego z’umutekano zibakurikirane bafatwe, aho yifuje ko abo yagaragayeho bikwiye ko imanza zabo zihutishwa ndetse n’ibihano bigatangwa kuburyo bitanga isomo.

Tubibutse ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho ndetse na Kiliziya bishyinguyemo abasaga ibihumbi 29000 biciwe i Kibeho no ku Nkengero zaho baturukaga mu byahoze ari Komine Rwamiko ,Kivu, Mudasomwa,na Mubuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayranga @bwiza.com


