Umuririmbyi Papa Wemba ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Lumba, yitabye Imana kuri iki Cyumweru ku myaka ye 66 aguye I Abidjan muri Cote d’Ivoire nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.
Papa Wemba ubusanzwe amazina ye y’ukuri akaba ari Jules Hungu Wembadio Pene Kikumba, yandikaga indirimbo, akazitunganya, ndetse akaba yari n’umukinnyi wa filimi.
Iyi nkuru iravuga ko ubwo yari ari mu gitaramo I Abidjan mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, aho yari yitabiriye Iserukiramuco ryitwa Festival des Musiques urbaines d’Anoumabo (Femua), yumvise atameze neza akikubita hasi ari ku rubyiniro.
Imwe muri filimi Papa Wemba azwimo ni iyitwa La Vie est belle ya Ngangula Dieudonne Mweze na Benoà®t Lamy yo mu 1987. Indirimbo zumvikana muri iyi filimi nyinshi zikaba zaranditswe na Papa Wemba. Yongeye kugaragara kandi mu 1997 muri filimi “Combat de fauves” ya Benoà®t Lamy na none.
Bivugwa ko mu mwaka wa 2014 uyu muhanzi yagiye agirana ibibazo n’ubutabera bwo mu Bubiligi no mu Bufaransa, ndetse akaba yaraterewe muri yombi I Paris ashinjwa amanyanga mu bijyanye na visa nyuma y’uko yari yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi zashyizweho n’umucamanza w’Umubiligi, Jean Coumans.
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=aDOvln5SjLo]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



