Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko igitero cya grenade cyagabwe kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata saa sita na cumi n’itanu nyuma ya misa, cyari kigamije guhitana minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu, ibibazo by’imibanire n’uburinganire, Martin Nivyabandi. Iki gitero kikaba cyaragabwe muri parikingi y’Itorero ’’Guérison des à¢mes’’ minisitiri n’umuryango we bakunze gusengeramo.
Nk’uko abatangabuhamya bavuga, ngo grenade yatewe n’umugabo ugaragara nk’ufite ikibazo mu mutwe wahise aburirwa irengero nyuma yo kuyitera. Umugore wa minisitiri yiteguraga gufungura umuryango ubwo igisasu cyaturikaga.

Uyu mugore yakomeretse cyane ku kaguru abantu bamujyana kwa muganga ku ivuriro riri hafi y’urwo rusengero aho abagore bagenzi be bakoresheje ibitenge ngo babuze amaraso kumushiramo. Ababibonye kandi bavuga ko hari umwana wari urambaraye hasi abantu bose bavuga ko yapfuye.
Nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu ikomeza ivuga, abandi bantu bane bakomeretse nabo nyuma bajyanwa ku bitaro kimwe n’umugore wa minisitiri Nivyabandi, ariko ngo ipantaro minisitiri yari yambaye ikaba yaracagaguwe na za ekara za grenade, ndetse imodoka ye n’izindi zari ziyegereye nazo zikaba zarangiritse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


