Mugabire Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, avuga ko afite agahinda kenshi nyuma y’aho ubuyobozi bumusenyeye ikiraro cy’amatungo kandi yarubatse bubizi.
Mugabire ni umworozi w’amatungo atandukanye magufi, yari amaze hafi amezi abiri yubaka ibiraro by’ingurube biza bisanga ibindi bihamaze imyaka isaga itanu. Ahamya ko yari yamenyesheje ubuyobozi bw’akagari ko agiye kwagura ibi biraro buremera atungurwa no kubona busubiye inyuma bukamusenyera.
Nyuma y’aho asenyewe ubu ingurube ze 45 ntizifite aho kuba, aho kuba umutwaro kuri we anemeze ko n’abaturanyi be zizababangamira mu gihe ngo iyo ubuyobozi bumuha igihe akabanza kuyagurisha cyangwa kuyashakira ahandi ayerekeza yari kubikora.
Aganira na Bwiza.com, Mugabire yagize ati “Nsanzwe ndi umworozi muri uyu murenge, ubuyobozi nabugejejeho ko amatungo arimo kwiyongera n’uko nubaka aho agomba kuba, aho bambwiriye gusenya iki kiraro nabasabye amezi atandatu ngo amatungo yanjye avemo aho kunyumva bafata umwanzuro wo kugisenya”.
Iki kiraro cyasenywe n’abashinzwe irondo bafatanyije na Dasso, gitifu w’Akagari ka Gasharu ariwe ubahagarariye. Mugabire yakomeje avuga ko n’ubwo ubuyobozi bubasaba gukora cyane bakiteza imbere, burimo no kubaca intege.
Ati “Buri gihe Leta ihora idukangurira gushaka ubuzima, murabona urutoki dufite n’amatungo, iki gihe rero ndabona barimo guca intege abaturage kubera ko iyo ndimo gukora ibingibi bakaba bansenyeye ikintu nk’iki gihagaze miliyoni 3,5 ni ukunca intege”.
Yakomeje avuga ko ikibazo cyane atari amafaranga ahubwo ko ari ahantu arerekeza aya matungo ye, abona ashobora kuba agiye kubera abaturanyi be umutwaro.
Mu gihe abaturage bavuga ko icyo kiraro cyasenywe n’abahagarariwe n’umuyobozi w’Akagari, Ntamugabumwe Christophe, aganira na Bwiza.com, yavuze ko nta burenganzira yigeze atanga bwo gusenya.
Ati “Njyewe ntabwo nigeze ntanga uburenganzira bwo gusenya, ni byinshi yaganiriye n’umuyobozi w’Umurenge, ba ariwe ubaza amakuru”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwamwiza Chantal avuga ko yavuganye na Mugabire agitangira kubaka amubuza gukomeza, gusa na none agashimangira ko yakoresheje sima mu gishanga.
Yagize ati “Uriya Mugabo yumva bigoranye kuko namuhagaritse bikiri hasi aranga arakomeza, noneho agahomamunwa kirazira kumena beto mu gishanga kuko bigikamura”.
N’ubwo ubuyobozi bwamusenyeye, abaturage bavuga ko hari icyo bwirengagije,. Misigaro Innocent ni umuturanyi wa Mugabire, avuga ko kuba ubuyobozi buhise bumusenyera butitaye ku ngaruka aya matungo ashobora kugira ku baturage nacyo ari ikindi kibazo bwirengagije.
Ati “Amatungo ntaho afite ho kwerekezwa, ubwo rero agiye kujya ku gasozi kwangiriza abaturage, uko turabigenza simbizi”.


Â
Â
Â


