Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko batanyuzwe n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ku buryo umuntu utunzwe no guhingira abandi yaba mu cyiciro cya kane.
Ibi babitangaje ubwo basurwaga na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wabasuye mu minsi micye ishize.
Hagendewe ku miterere y’ibyiciro by’ubudehe bishingiye ku bushobozi bw’imibereho y’abaturage , leta y’u Rwanda yashyize abaturage mu byiciro gusa benshi ntibakunze kubivugaho rumwe,kuko bavugaga ko byabarenganyije,aho hamwe ngo abafite ubushobozi bashyizwe mu byiciro by’abatishoboye,noneho abavuga ko batishoboye baba ari bo bashyirwa mu byiciro by’abafite ubushobozi.
TV 1 yasuye aba baturage bavuga ko bashyirwa mu byiciro bihanitse, bitajyanye n’ubushohozi bwabo.
Bavuga ko bisanze barashyizwe mu cyiciro cya kane cy’ubudehe ubusanzwe kibarizwamo abakire,batangaje ko “Bitumvikana uburyo umuntu w’umuturage ubeshejweho no guhingira abandi ashyirwa mu cyiciro cya 4,nyamara hari abamurusha ubushobozi bisanga babarizwa mu cya mbere n’icya 2.”
Hari aho ubuyobozi bwavugaga ko iki ari ikibazo cyagiye gikorwa n’imashini,ahandi ngo abaturage babwirwa ko nta bakene bagomba kugaragara aho batuye bose bagafatwa mu cyiciro kimwe bagashyirwa mu cya 3.
Busingye aganira n’abaturage yabasabye kudasubira inyuma ngo bajye baguma mu byiciro bashyizwemo,kabone n’iyo baba barashyizwe mu cyiciro cya kane,ahubwo bafashwa uburyo bwo kukigumamo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yavuze ko nk’ubuyobozi baterwa ishema no kubona abaturage bakize bateye imbere,nk’uko ari byo Leta ihora ibifuriza. Busingye avuga ko gufasha abantu kwifasha ubafashirije mu byiciro,na bo batagomba guhera aho bashyizwe ahubwo bakwiye gutera intambwe y’imibereho,ariko batifuza gusubira inyuma cyangwa guhora mu byiciro by’abafatwa nk’abatishoboye.


