Amakuru aturuka mu butegetsi bw’u Burundi ndetse no ku muhuza Benjamin Mkapa aravuga ko ibiganiro bihuza leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo bizatangira mu cyumweru gitaha kuwa 02 Gicurasi 2016 bikabera Arusha muri Tanzania.
Ibi biganiro bikazaba biyobowe na Benjamin Mkapa wigeze kuba perezida wa Tanzania uherutse kugenwa kuri uyu mwanya n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Mbere y’uko aya makuru ajya ahagaragara, umuhuza Benjamin Mkapa yabanje kubonana n’abakuru b’ibihugu byose bigize EAC, aho yagiye abasanga iwabo akaba yaranabonanye na perezida Nkurunziza i Bujumbura.

Ku kibazo cyijyanye no kumenya niba ihuriro CNARED rizatumirwa muri ibi biganiro, umuvugizi wayo, Jeremie Minani, yavuze ko nabo bamenye ko ibiganiro bigiye gutangira ariko nta butumire barabona nk’uko urubuga Ubmnews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga.
Naho ku ruhande rw’umuhuza, amakuru uru rubuga rufite ngo nuko ubutumire bugiye gushyikirizwa vuba cyane impande zose zizitaba ibyo biganiro, aho bivugwa ko n’abagize CNARED nabo batumiwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


