Kimironko: Ntiharamenyekana icyatumye umugabo atera undi icyuma mu rubavu na we akikata ijosi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimironko, Angelique Uwinkindi atangaza ko hari amakuru y’umugabo witwa  Yozefu w’imyaka 35 wateye icyuma mugenzi we witwa  Isaie mu rubavu aramukomeretsa cyane nyuma na we akikata ijosi agahita apfa.

Gitifu Uwinkindi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkur ko ib byabaye ahagana saa munani z’amanywa kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira mu  mudugudu wa Urugwiro I, Akagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko  ayobora.

Ati “  Twatabajwe batubwira ko umuntu ateye undi icyuma nawe akakitera mu ijosi ariko nta makuru arambuye y’icyo bapfaga turamenya kuko biri gukorwa n’inzego z’umutekano ni ukuvuga Polisi na RIB.”

Uyu muyobozi avuga ko  uwapfuye yari asanzwe ari umuturage wapagasaga ariko  ngo ntawamenya icyo yaba yarapfuye na Yozefu kugeza ubwo amutera icyuma.Avuga ko aba bombi bari basinze.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ubuyobozi butegereje ko uwatewe icyuma yagarura agatege, akaba yatanga amakuru yatuma hamenyekana icyateye kiriya gikorwa cyavuye mo urupfu no gukomeretsanya bikomeye.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *