Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko abashinzwe irangamimere mu mirenge bahawe inshingano zo gufasha abakeneye indangamuntu batabashije kuzuza neza inshingano.
Icyo bashingiraho ngo nu uko babwira abaturage ko bafite akazi kenshi ibi bikadindiza imitangire ya serivisi basaba.
Umurenge wa Gisenyi wo mu Karere Rubavu, ukaba umwe mu mirenge 30 mu gihugu hose yatoranijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu kugira ngo hatangirwe serivisi zo gufotora abakeneye indangamuntu zegerejwe.
Iyi serivisi ikaba yarashinzwe abakozi bafite mu nshingano irangamimirere ku murenge.
Abaturage bakenera izi serivisi cyane cyane abanyeshuri bavuga ko bafite ikibazo cyo guhabwa serivisi mbi n’aba bakozi bitewe n’uko bababwira ko bafite inshingano nyinshi.
Nambajemariya Sarah wo mu Karere ka Rubavu yagize ati “Twaje saa kumi n’ebyiri twategereje ariko ntacyo baradukorera ubu bigeze saa tatu, turifuza ko baduha serivisi neza tukajya ku ishuri.”
Tuyishime Jean Norbert we ati ‘‘Twageze hano mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri ariko twasanze serivisi zikiri hasi,haracyarimo agatotsi ukuntu kuko nk’aha bari kuba bamaze kudufotora bari gukorera n’abandi kandi baduha umunsi umwe mu cyumweru ubu niba ubwashize byarapfuye n’uyu munsi bigapfa urumva amasomo arikuducika.”
Uwase Joselyne avuga ko kuba badahabwa serivisi zihuse bituma bakererwa amasomo.
Ati ‘‘Twarituje kwifotoza, abandi baje kwireba mu irangamimerere,ariko ntacyo bari badukorera kandi hari abahageze nka saa kumi n’ebyiri. Mpamaze amasaha 3, bari kudukereza twataye amasomo, abandi bari kwiga amasomo, urumva birababaje.”
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gisenyi, Ndagijimana Sebunyenyeri, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, avuga ko akazi kenshi bagira akazi ko gukemura ibibazo by’abaturage na serivisi zose z’irangamimirere n’ibindi bikorwa bitegurwa mu mirenge, bakaba baranongerewe n’izi nshingano zo gufotora, ngo ntibiborohera gutanga serivisi nziza uko bikwiye ku baturage bose baturutse mu karere.
Yagize ati “Dukurikije akazi dufite ntabwo kaba koroshye ni akazi kenshi cyane na none akaba ari umurenge umwe ufotora, mu baturage b’Akarere ka Rubavu kose umurenge umwe ni wo ufotora, ntabwo biba byoroshye bibaye byiza, hakiyongeraho undi murenge; byaba byiza nk’uko hariho gahunda y’uko gufotora byagezwa mu mirenge yose.”
Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka ni bwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) cyamanuye izi serivisi zo gufotora ziva mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ndetse no gukosora imyirondoro y’irangamimerere ku ndangamuntu ziva mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro zijyanwa mu mirenge 30 mu gihugu hose.
Umuyobozi w’ishami ry’irangamimirere n’inyandiko by’abaturage muri iki kigo Harerelimana Margaritte avuga ko bashishikarije inzego z’ibanze kugabanyiriza inshingano abashinzwe irangamimerere kuko ari byo bituma izi serivisi zidindira.
Muri iki gikorwa cyo gufotorera abaturage ku mirenge muri buri karere hashyizweho umunsi umwe mu cyumweru wo gufotora abaturage bose bujuje imyaka bakahahurira.
Kuva hatangira gahunda yo gutanga irangamuntu ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga abaturage basaga miliyoni 7 ni bo bamaze guhabwa indangamuntu.


